Polisi yavuze ko umugabo wagaragaye amena ibirahuri by’imodoka afite uburwayi bwo mu mutwe
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo wagaragaye amenagura ibirahuri by’imodoka mu Mujyi wa Kigali, yaje gufatwa bagasanga afite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe, agahita ajyanwa muri CARAES i Ndera.
Ibi Polisi yabitangaje nya y'amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambanga agaragaza uyu mugabo Ari kwirukankana abantu ameze nk’ushaka kubakubita, nyuma atangira kujya akubita ikintu yari afite mu birahuri by’imodoka zari ziparitse.
Ubutumwa Polisi y’u Rwanda yashyize kuri X bugira buti “Umugabo wagaragaye muri aya mashusho yafashwe. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Yajyanywe mu bitaro bya CARAES i Ndera.”
Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwo bwatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje ndetse bikanagaragaza ko abakiriwe bafite indwara zo mu mutwe ‘Psychiatric cases’ bangana na 66.335 naho indwara z’imyakura zizwi nka ‘Neurological cases’ bari 53.524.


Kinyarwanda
English
Swahili









