issa
Kamonyi: Hagaragaye imirambo ibiri mu Kirombe cy'amabuye y'agaciro

May 28, 2025 - 12:14
 0

Imirambo ibiri y'abasore yagaragaye mu kirimbo cy'amabuye y'agaciro giherereye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Iyi mirambo yabonywe mu kirombe ahagana saa saba z’amanywa yo ku wa 27 Gicurasi 2025.

Amakuru aturuka Muri aka gace avuga ko iyi mibiri ishobora kuba ari abahebyi bakiguyemo bagiye gucukura amabuye y’agaciro.

Abaturage ndetse na nyir'ikirombe babwiye itangazamakuru ko cyari kimaze iminsi cyarafunzwe, ndetse abapfuye bashobora kuba bishwe na Gaz.

Amakuru yatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, avuga ko aba basore babiri basanzwe muri iki kirombe bapfuye, bakigiyemo ku cyumweru tariki 25 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma hamwe n’abaturage bo muri aka gace, bemeza ko abapfuye barimo Ndacyayisenga Disimasi na Nsengiyaremye Davide bose bakaba ari abana ba Kabirigi Evaliste na Mukabaziga Simonia.

Abaturage bahamya kandi ko iki kirombe baguyemo cyari kimaze igihe kidakora, cyarafunzwe n’abagikoreragamo. Ni amakuru bahurizaho na Jean Baptiste Mbarushimana uyobora Kampuni ya SRMC ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri uyu Murenge.

Umuyobozi wa kompanyi ya SRMC icukura amabuye Muri uyu murenge, Jean Baptiste Mbarushimana yemeje ko iki kirombe kitari kigikorerwamo, ko bari baragifunze ndetse ko aya makuru bayahawe n’umwe mu baturage kandi akeka ko nawe yari agiye aha hantu hatagikorerwa.

Jean Baptiste Mbarushimana, avuga ko akenshi iyo ikirombe kidagikorerwamo bagerageza kugisiba bakurikije icyo amategeko n’amabwiriza y’ubucukuzi avuga, ariko kandi ngo aba bantu bazwi nk’abahebyi kubera kutagira ahantu hazwi bakorera baba bashaka kwishora mu birombe nk’ibi bitagikorerwamo bashaka kureba ko bagira amabuye bahakura.

Akomeza avuga ko ibibazo by’Abahebyi bakunda guhura nabyo cyane mu birombe bitagikorerwamo n’abikorerwamo.

Yongeyeho ko ibibazo nk’ibi binaherutse kuba inshuro itari imwe ku bakozi ba Kampuni ye bakorera mu yindi Site ikorerwamo ubucukuzi. Avuga ko ibi bibazo yatewe n’aba bazwi nk’abahebyi yabigejeje ku nzego z’ibanze n’iz’Umutekano kandi ko amazina ya benshi muri aba bahebyi azwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yavuze ko abapfuye uko ari babiri bakuwe mu Kirombe bakaba bajyanywe mu muryango iwabo, aho biteganijwe ko bazashyingurwa kuri uyu wa Gatatu.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa Mandera, avuga kandi ko nk’Ubuyobozi baganiriye n’abaturage bakabasaba kureka kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, cyane ko ahantu nk’aha hatagikorerwa haba hari ibyago byinshi bahura nabyo birimo no kuhaburira Ubuzima.

May 28, 2025 - 12:17