issa
Barack Obama yunamiye Raila Odinga amushimira ubutwari yeretse Isi

Oct 18, 2025 - 08:21
 0

Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yunamiye Raila Odinga mu magambo amuha icyubahiro nyuma y’urupfu rwe, avuga ko yari umunyapolitiki w’inararibonye warwaniriye igihugu cya Kenya n’isi muri rusange.

Mu butumwa yageneye umuryango wa nyakwigendera n’Abanyakenya, Obama yavuze ko Raila Odinga yari umurwanashyaka nyakuri wa demokrasi w’icyo gihugu cya Kenya, wavugiye rubanda uko yari ashoboye kose ndetse akanafasha Kenya kubona ubwigenge.

Obama ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, ku rubuga rwe rwa X aho yashimiye byimazeyo nyakwigendera Odinga kubera uruhare rwe yagize mu kubaka igihugu cya Kenya no gufasha abagituye ndetse akamara imyaka myinshi arwanirira uburenganzira, amahoro n’ubutegetsi bushingiye ku bitekerezo bya rubanda.

Yagize ati “Odinga akenshi yahitagamo gushyira inyungu z’igihugu ni z’Abanyakenya imbere y’inyungu ze bwite. Ku isi, ni abayobozi bake bashobora guhitamo inzira y’ubwiyunge ikanyura mu mucyo nk’uko yabigenzaga. Odinga ubutwari bwe bwatanze isomo rikomeye ku Banyafurika no ku isi hose muri rusange.”

Obama yavuze ko we n’umufasha we Michelle Obama bifatanyije mu bihe bitoroshye bya kababaro n’umuryango wa Raila Odinga, ndetse n’abaturage ba Kenya bose avuga ko nubwo Odinga agiye hakiri kare Obama n’umufasha we ku bufatanye n’umuryango wa Odinga bazahora bamwibuka nk’intwari iteka ryose.

Odinga yatabarutse mu gitondo cyo ku wa 15 Ukwakira 2025 ku myaka 80 aguye mu Buhinde aho yari amaze iminsi yivuriza.

Nyakwigendera Raila Odinga, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, azwiho kumara imyaka myinshi aharanira demokarasi, arwanya ubutegetsi bw’igitugu no gushakira igihugu cya Kenya ubwiyunge mu bihe bya politiki n’imvururu bitari byoroshye.

Amagambo ya Obama aje mu gihe isi yose ikomeje kwibuka Odinga nk’umuyobozi washyize igihugu cya Kenya imbere, ndetse ntiyacogora mu gukomera ku mahame ye no guharanira amahoro arambye ku Banya Kenya.

Oct 18, 2025 - 13:53