Nigeria: Yusuf Tuggar yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nyuma y’itegeko rya Perezida
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Yusuf Tuggar, yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu Bola Ahmed Tinubu ategetse abayobozi ba Leta ayoboye bifuza kuzitabira amatora yo kuyobora Leta ya Bauchi ateganyijwe mu 2027 kwegura ku nshingano zabo mbere y’uko ayo matora agera.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria avuga ko uyu Tuggar yeguye kugira ngo abe umwe mu bakandida bagomba kuzitabira ayo matora y’umuyobozi mukuru ugomba kuyobora Leta ya Bauchi, imwe muri 36 zigize Nigeria.
Kwegura kwe kuje gukurikira icyemezo cya Perezida Bola Tinubu cyaherukaga gutangazwa muri uku kwezi kwa Werurwe turimo gusoza kivuga ko abayobozi bose bifuza kuziyamamariza uwo mwanya wo kuyobora iyo Leta ya Bauchi bagomba kuba beguye ku mwanya bariho bitarenze tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka kugira ngo bazirinde gukoresha imbaraga bahabwa n’imyanya yabo.
Uyu mwanya wa leta ya Bauchi usanzwe uhatanirwa n’abayobozi ba Leta batandukanye barimo abaminisitiri, abajyanama bakuru ba Perezida n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, ariko bakemererwa kuba abakandida nyuma yo kwegura ku myanya yabo.
Yusuf Tuggar yagiye ku nshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria kuva mu 2023 nyuma yo kuba ambasaderi wacyo mu gihugu cy’Ubudage.
Aya matora y’umuyobozi wa Leta ya Bauchi ituwe n’abaturage barenga miliyoni 7.5 muri miliyoni zirenga 242 z'abatuye Nigeria yose ateganyijwe kuba mu 2027, nubwo abakandida bagomba kuzayitabira bose bataramenyekana.


Kinyarwanda
English
Swahili








