Nyakabanda: Polisi yafashe umugabo uheruka kwica umugore we agatoroka
Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi umugabo w'imyaka 31 witwa Karemera Abdulkarimu uherutse kwica umugore we amuteye icyuma agahita atoroka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, nibwo Polisi n'inzego z'umutekano zikorera mu Murenge wa Nyakabanda zataye muri yombi uyu mugabo wari usanzwe atuye mu Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge
Ku wa 25 Kamena, nibwo uyu mugabo Karemera Abdulkarimu yishe ataye icyuma umugore we w'imyaka 28 witwa Fabiola ahita atoroka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars, yemereye UKWELITIMES, ko uyu mugabo yatawe muri yombi.
Yagize ati " Nibyo yatawe muri yombi, abaturage nibo batanze amakuru y'aho aherereye arafatwa."
Yongeyeho ko uyu mugabo yateye icyuma umugore we mu bitugu gihungukira mu mutima arapfa ndetse ko babanaga bitemewe n'amategeko
Yaboneyeho gusa abaturage kwirinda amakimbirane atuma umuntu yica undi.
Ati "Inama ni ukwirunda amakimbirane abayafitanye bakegera ubuyobozi bukabafasha kuko nk'uriya mugabo igifungo cya burundu si ikintu cyoroshye."
Yongeyeho ko uyu mugabo yahise ashyikirizwa RIB station ya Rwezamenyo kugira ngo akurikiranwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









