issa
Amakamyo 31 y’ibikoresho bya SAMIDRC yacyuwe anyujijwe mu Rwanda

Jun 21, 2025 - 17:03
 0

Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zikomeje gutaha ari nako zicyura ibikoresho zakoreshaga zihangana n’umutwe wa M23, zibinyujije mu Rwanda.

SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

Agagana saa Munani z’amanywa, nibwo ibi bikoresho byanyuze mu Karere ka Nyabihu, ahazwi nko ku Mukamira.

Iki cyiciro kigizwe n’amakamyo 31 atwaye ibikoresho ni abasirikare barindwi cyatashye kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025.

Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatangiye gutaha, ku wa 12 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda.