Namibia: Perezida yatanze itegeko ko kuva mu mwaka utaha kwiga muri Kaminuza za Leta bizagirwa ubuntu

Apr 26, 2025 - 11:12
 0

Perezida mushya wa Namibiya, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yatangaje ko guverinoma  ye yafashe icyemezo ko umwaka utaha kwiga muri kaminuza za Leta n’amashuri yisumbuye ya tekiniki bizaba ari ubuntu.

Mu kwezi gushize, Nandi-Ndaitwah warahiriye kuba perezida wa Namibiya, yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga amategeko muri iki Cyumweru.

 Ati: “Nejejwe no kubamenyesha ko guhera mu mwaka w'amashuri utaha, mu 2026, kwiga muri Kaminuza za Leta azaba ari ubuntu 100%.

Muri Namibia ubusanzwe kwiga mu mashuri abanza ni ubuntu ariko ababyeyi bakishyura ikiguzi cy’ibindi nkenerwa by’ibanze birimo nk’ibitabo, impuzankano..

Nandi-Ndaitwah wabaye Perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Namibia kugeza ubu, yavuze ko impamvu yo gutangiza gahunda yo kwigira ubuntu muri za Kaminuza, ari ugushaka guteza imbere urubyiruko no korohereza abafite amikoro macye.”

Yagize ati" Iyi  politiki igamije kuzamura amahirwe ku rubyiruko mu gihe no korohereza abafite amikoro macye.Imibare igaragaza ko muri miloni eshatu z’abanya Namibia, abagera kuri miliyoni 2.1 bari munsi y’imyaka 35.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.