
Sudan y'Epfo: Ambasade y'u Budage yafunze imiryango yayo
Guverinoma y'Ubudage yafunze ambasade yayo mu murwa mukuru wa Sudani y'Amajyepfo, Juba, kubera umutekano wifashe nabi muri iki gihugu.
Iki cyemezo, kije nyuma y'ibyumweru bibiri nyuma y’uko Amerika isabye abakozi bose kuri ambasade yayo ndetse n’ibigo byayo kuva muri Sudani yepfo.
Berlin yashinje mu buryo butaziguye Perezida wa Sudani y'Amajyepfo, Salva Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida we, Dr. Riek Machar kuba ari bo bagize uruhare mu guhungabanya umutekano muri iki gihugu.
Iti: “Perezida Kiir na Visi Perezida Machar barimo gushora igihugu mu ihohoterwa. Ni inshingano zabo guhagarika ihohoterwa ridafite ishingiro no gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro."
Umwuka w'ubwoba muri Sudan Y'epfo ukomeje gufata indi ntera, aho kugeza ubu Perezida Salva Kiir, akomeje gusaba ibihugu bitandukanye ngo bimufashe guhangana n'uwahoze ari Visi Perezida we Riek Machar, aho ku ikubitiro ingabo za Uganda zamaze kugera muri iki gihugu.