issa
Kigali : Inyungu ku bamotari ba moto z'amashanyarazi nyuma y'izamuka ry'ibiciro bya Lisansi

Apr 17, 2026 - 09:44
 0

Abamotari batandukanye batwara moto z'amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali, bari mu byishimo nyuma y'aho ibiciro bya Lisansi byiyongereye.

Abamotari ba moto z'amashanyarazi bari kubyinira ku rukoma nyuma y'aho ku wa Kane tariki 16 Mata 2026, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, by'uko litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw. Yiyongereyeho 635 Frw ivuye kuri 2303 Frw. Litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.

Bamwe mu bari aba bamotari babwiye UKWELITIMES ko kuri uyu wa Gatanu bazindutse babona abagenzi benshi bitandukanye n'indi minsi.

Nigirimana Simon yagize ati " Abagenzi ni benshi kuko njye saa mbili nari maze gukorera ibihumbi 15 Frw."

Yongeyeho ko mu yindi minsi isanzwe ku munsi yakoreraga ibihumbi 20 frw.

Habarurema Patrick we yagize ati "Iyabaga byahoraga uku, Uzi uburyo badusuzuguraga ngo dutwara muto z'ijiragi? ubu noneho zagize agaciro."

Yongeyeho ko yabonye ko uyu munsi ashobora gukorera ibihumbi 30 Frw

Nyuma y'uko ibiciro bya Lisansi byiyongereye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, we yasabye abafite imodoka zabo kwirinda ingendo zitari ngombwa no gutekereza uko bayoboka bisi cyane ko ibiciro by’ingendo rusange bitaziyongera kuko mazutu ikoreshwa cyane muri ubu bwikorezi yagumye ku giciro yari iriho.

Apr 17, 2026 - 10:47