issa
MININFRA yasabye abafite imodoka zabo gukoresha bisi

Apr 17, 2026 - 10:20
 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yasabye abafite imodoka zabo kwirinda ingendo zitari ngombwa no gutekereza uko bayoboka bisi cyane ko ibiciro by’ingendo rusange bitaziyongera kuko mazutu ikoreshwa cyane muri ubu bwikorezi yagumye ku giciro yari iriho.

Ibi bije nyuma y'aho ku wa Kane tariki ya 16 Mata 2026 Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi cyazamuwe kiva kuri 2.303 Frw kigera kuri 2.938 Frw; bivuze ko cyiyongeyeho 635 Frw.

Ni mu gihe igiciro cya litiro ya mazutu cyo cyagumye kuri 2.205 Frw. Ibyo biciro bishya bya lisansi byatangiye gukurikizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata 2026.

Aganira na Radiyo Rwanda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye yavuze ko kuzamura igiciro cya lisansi byatewe n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ahari inzira n’inkomoko y’ibikomoka kuri peteroli biza mu Rwanda.

Yagize ati “Turi mu bihe bidasanzwe byatewe n’intambara ya Iran na Leta zunze Ubumwe za Amerika na Israel muri kiriya gice ari cyo gikomokamo ibikomoka kuri peteroli kandi byaragabanyutse bituma ibiciro bizamuka hafi 20%. Kubera iyo mpamvu rero ntabwo dukora nk’ibisanzwe ibiciro birazamuka buri munsi ababikurikirana babona ko intambara igikomeje.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo bazamuye igiciro cya lisansi batagambiriye gutuma ibiciro by’ingendo biherutse kuzamurwa mu gihe gito gishize byongera kuzamuka.

Ati “Ibiciro by’ingendo ntabwo biri buvuguruwe kuko igiciro cya lisansi ni cyo cyazamutse kigera kuri 2.938 Frw. Igiciro cya mazutu ari yo ikoreshwa mu ngendo rusange cyagumye uko cyari kiri. Ni zimwe mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe kugira ngo ikomeze guhangana n’iri hindagurika naho ubundi izamuka ni rinini cyane kurusha uko turibona aha ngaha.”

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yasobanuye ko kandi ibiciro by’ibicuruzwa na byo bitagomba kuzamuka cyane kuko litiro ya mazutu yagumye ku mafaranga yaguraga kandi ari yo ikoreshwa cyane mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.

Yashimangiye ko impinduka mu biciro zo zizakomeza kubaho bitewe n’iyi ntambara igikomeje ku buryo mu gihe habaye ikintu gikomeye gikeneye impinduka zigomba gukorwa kugira ngo bidateza ikibazo kinini, ariko nanone hakarebwa ku mibereho y’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko Leta icyo ikora ari ugutuma ibikomoka kuri peteroli bitabura mu gihugu, icyakora ko uko ibiciro bizamuka ari ko hakenerwa andi mikoro kugira ngo bibashe gukomeza kuboneka ari yo mpamvu n’igiciro kizamuka ku baturage.