Rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi yagize imvune ikomeye
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mikels Joy-Lance, yagize imvune mu mukino ikipe ye ya Sabah FK yatsinzemo Qarabag FK igitego 1-0.
Ku wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026, nibwo ikipe ya Sabah FK yakinnye umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona n’ikipe ya Qarabag FK yo yakinaga umukino w’umunsi wa 27. Uyu mukino warangiye ikipe ya Sabah FK itsinze igitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe na Abdulakh Tilovurovich Khaybulayev ku munota wa 45.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mikels Joy-Lance ntabwo yigeze asoza uyu mukino nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune muri uyu mukino. Joy-Lance yahuye n’umukinnyi wa Qarabag FK bituma agira ikibazo ku igufwa ryo mu gahanga.
Ibi byemejwe n’ikipe ye ya Sabah FK, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko igifwa ryo mu gahanga ryagize ikibazo ndetse imwifuriza gukira akagaruka mu kibuga vuba.
Mikels Joy-Lance mu mpera z’umwaka ushize yagize ikibazo nabwo cy’imvune bituma atitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, ubwo yakinaga imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi.
Mu kwezi kwa Werurwe 2026, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye igikombe cya FIFA Series 2026, nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0. Imikino ibiri u Rwanda rwakinnye, Mikels Joy-Lance yari umwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda kwitwara neza kimwe n’abavandimwe be barimo Mikels Lorey Jacques ndetse ba Mikels Joy-Slayd.
Uyu mukinnyi yagize imvune ariko asize ikipe ye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 69. Iyi kipe ikurikiwe na Qarabag FK ifite amanota 56 nubwo igifite umukino w’Ikirarane.

Kinyarwanda
English
Swahili









