issa
Djibril Ouattra watangaje igihe azagarukira mu kibuga yanze gutenguha Chairman wa APR FC

Oct 31, 2025 - 09:39
 0

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattra, yanze gutangaza indwara arwaye nkuko Chairman w’iyi kipe yabikoze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukwakira 2025, nibwo rutahizamu wa APR FC yagarutse hano mu Rwanda akubutse iwabo muri Burkina Faso nyuma y’uburwayi amaranye ukwezi kurenga. 

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb aheruka gutangaza ko uyu mukinnyi ibihaha bye birimo amazi ariko ubuyobozi n’uyu mukinnyi ntibemera gutangaza indwara ya nyayo.

Chairman wa APR FC, Big Gen. Deo Rusanganwa ubwo yaganiraga na Radio/TV10 akabazwa ku ndwara ya Djibril Ouattra yanze kugira icyo ayivugaho yemeza ko ari uburwaye busanzwe.  Cheick Djibril Ouattra ubwo yabazwaga ku burwayi bwe ageze mu Rwanda yanze gutenguha Chairman nawe ahisha ubu burwayi bwe.

Yagize ati “ Yego, yego, meze neza. Ni ukuri, nabonye ibinyoma byinshi kuri Facebook, abanyamakuru bavuze byinshi, ariko ntimugire impungenge, ni byiza.
Ni indwara nk’izindi nyinshi, umuntu wese ashobora kurwara. Uyu munsi byabaye njye, ariko ndavurwa kandi nzagaruka.”

Uyu munya-Burkina Faso, Ouattra yagarutse kandi ku gihe azagarukira mu kibuga nyuma y’uburwayi amaranye igihe kirenga ukwezi.

Yagize ati “ Ni byiza, meze neza, ndagenda ngaruka gahoro gahoro. Nk’uko Perezida yabivuze, biteganyijwe ko nzagaruka mu kibuga ku itariki ya 10 Ukwakira 2025. Rero dutegereje iyo tariki, maze nkatangira imyitozo.”

Cheick Djibril Ouattra yagarutse ku rukumbuzi afitiye APR FC ariko kandi anavuga uko arimo kubona yitwara mu mikino ya shampiyona Saison 2025-2026.

Yagize ati “ Cyane rwose ndayikumbuye. Ariko nibisanzwe, ikipe yahinduye byinshi, ni ngombwa gufata umwanya kugira ngo ibintu bisubire mu buryo. Nk’uko nabivuze, ni intangiriro kandi habaye impinduka, haje abakinnyi bashya, rero bisaba igihe ngo ibintu bihuzwe neza ariko ntekereza ko bizagenda neza.”

Cheick Djibril Ouattra yahagaritse gukinira APR FC ubwo yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ndetse umukino wahise ukurikira iyi kipe yawutsinzwe na Al Hilal SC Omdurman ibitego 3-1 mu mikino wa 1/2.

Kuva APR FC yabura uyu musore kongera kubona izamu ubona ko ari ibintu birimo kugenda bibagora cyane. Djibril Ouattra umwaka ushize wa Shampiyona ni umwe mu bakinnyi batatu batsinze ibitego byinshi kurusha abandi nubwo yaje mu mikino yo kwishyura.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Djibril Ouattra watangaje igihe azagarukira mu kibuga yanze gutenguha Chairman wa APR FC

Oct 31, 2025 - 09:39
Oct 31, 2025 - 09:43