Afurika: CDC yatangaje ko abarenga 6,800 bamaze guhitanwa na kolera
Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo Africa CDC, cyatangaje ko kuva uyu mwaka watangira ku mugabane wa Afurika abantu barenga 6,800 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya kolera, mu gihe abakirwaye bari kugera ku bihumbi 300.
Ibi byatangajwe na Africa CDC kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, muri raporo nshya yashyizwe hanze n’icyo kigo igaragaza imibare yerekana ko abarenga 6,854 bamaze kwicwa n’icyorezo cya kolera mu gihe kugeza ubu mu bihugu 23 muri 54 bigize Afurika abarwayi bacyanduye babarirwa muri 297,394.
Dr. Yap Boum II umuyobozi wungirije ushinzwe gukurikirana abarwayi muri Africa CDC mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo muri Namibia yavuze ko mu mezi abiri yatangiye uyu mwaka abarwayi ba kolera biyongereyeho hafi 2.3% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Yap Boum yavuze ko umubare w’abarwayi ba kolera ushobora gukomeza kwiyongera mu mezi asigaye y’umwaka hatagize igikorwa bitewe ahanini n’imvura nyinshi ubu irimo kugwa muri ibyo bihugu byibasiwe n’icyo cyorezo cya kolera.
Umuyobozi wa Africa CDC yavuze ko kugeza ubu ibihugu byibasiwe cyane kurusha ibindi muri Afurika ari Angola ndetse n’igihugu cy’u Burundi, kubera ibibazo by’isuku nke ndetse n’ikibazo cyo kubura amazi meza muri ibyo bihugu.
Yagize ati “Hari ukwiyongera gukabije kwa kolera mu Burundi ndetse no mu gihugu cya Angola kuko ubu Angola iri mu cyiciro cya kabiri cy’ubwandu bwa kolera bukomeye muri Afurika kubera isuku nke ndetse n’ibibazo byo kubura amazi meza".
Ikigo Africa CDC kivuga ko mu bihugu nka Sudani, Sudani y’Amajyepfo ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko mu byumweru biheruka ubwandu bwa kolera bwagiye buhagabanuka uretse ko ngo ibyo bihugu bikiri mu byugarijwe cyane n’icyo cyorezo ubu.
Kolera ni indwara yandura vuba cyane igaterwa n’agakoko kitwa Vibrio cholerae, ikaba ikwirakwira cyane binyuze ahanini mu kunywa amazi cyangwa kurya ibiryo byanduye.


Kinyarwanda
English
Swahili









