Lotfi yatangaje abakinnyi 2 barimo gukora ibidasanzwe muri Rayon Sports
Umunya-Tunisia utoza ikipe ya Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yatangaje abakinnyi 2 barimo kwitwara neza mu myitozo.
Ibi uyu mutoza yabitangaje ku wa gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze nyuma y’imyitozo yari ifunguye ku bafana ndetse n’itangazamakuru.
Afhamia Lotfi yavuze ko ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu imyitozo imeze neza ndetse abakinnyi hafi ya bose bamaze gutangira imyitozo.
Yagize ati “ Hashize ibyumweru bibiri dutangiye imyitozo. Ubu rero ni ibyumweru bibiri tumaze twitegura. Umunsi ku wundi ibintu biragenda bizamuka. Twatangiye buhoro buhoro, ariko ubu tugeze aho bamwe mu bakinnyi batangiye kuhagera.
Tugiye gutangira imyitozo 100%. Kugeza ubu ndashima Imana, hafi ya bose bageze hano, hasigaye bake gusa. Wenda ku wa mbere tuzatangira gukora imyitozo nyir’izina, kubera Imana.”
Afhamia Lotfi yavuze ko hari abakinnyi 2 ategereje muri Rayon Sports b’abanyamahanga.
Yagize ati “ Yego, kubera Imana bazaza. Hari abakinnyi babiri b’abanyamahanga bashobora kuza, n’abandi babiri b’Abanyarwanda. Abo bose bashobora kurangiza urutonde rw’abakinnyi tuzakoresha muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza.”
Uyu mutoza yanze kugira icyo atangaza ku bakinnyi bari kuganiriza ariko yemeza ko Rayon Sports yagerageje kuganiriza abakinnyi ikeneye ndetse yemeza ko barimo gufatanya n’ubuyobozi.
Yagize ati “ Turimo kuganira n’abakinnyi babiri b’abanyamahanga. Ibyo ni ibiri mu ibanga, ntibikwiye gutangazwa ubu. Muri Rayon Sports, twakoze igikorwa cyo gushaka abakinnyi dukeneye, tukabikora dushingiye ku byo twabonye umwaka ushize. Njyewe ubwanjye nabonye aho twari dufite intege nke. Nafatanyije n’ubuyobozi ndetse n’itsinda rya tekinike mu gusuzuma ibyo dukeneye.”
Hari abakinnyi Rayon Sports ikirimo gususuma barimo Rayane Hamouimeche ndetse ibi byemejwe na Afhamia Lotfi.
Yagize ati “ Baracyari gususumwa, turacyareba. Hari abakinnyi bashobora kuva mu ikipe ejo, kuko ejo dufite umukino wa gicuti hagati y’amakipe yacu abiri.
Bamwe bazarekurwa, abandi tuzabafata turebe imyitwarire yabo. Kubera ko si abakinnyi bose nari nsanzwe nzi. Hari abakinnyi nzi, abandi sinzi. Nzategereza umukino wa gicuti ndebe urwego rwabo n’imyitwarire yabo. Kuko imyitozo si kimwe n’umukino. Hari umukinnyi uba mwiza mu myitozo ariko agatsindwa mu mikino nyirizina.”
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu irimo gutegura umukino wa gishuti mu cyumweru gitaha ndetse umutoza w’iyi kipe yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru.
Yagize ati “ Yego kubera Imana . Wenda ku cyumweru gitaha tuzashaka umukino wa gicuti, umwe mpuzamahanga, n’indi mikino n’ikipe zo mu Rwanda. Dushobora gukina imikino itatu yo kwitegura Super Cup.”
Afhamia Lotfi yagarutse no mu guhitamo umuzamu Drissa Kouyate, yemeza ko muri 3 bari bahatanye ari we babonye mwiza kuruta abandi.
Yagize ati “ Niba mutazi umwirondoro wa Drissa, ni umunyezamu mpuzamahanga. Yakinnye ku rwego rwo hejuru, harimo n’imikino ya CAF. Twafashe icyemezo nyuma yo gusesengura abagera kuri 15. Hasigaye batatu, hanyuma hafatwa icyemezo cyemejwe na buri wese.
Hari ababona videwo bagahita bafata icyemezo, ariko twe twizeye ko Drissa azaba umunyezamu mwiza mu Rwanda.”
Uyu mutoza yagarutse ku mutoza wungirije yemeza ko yaje ahari.
Yagize ati “ Twagiranye inama n’umuyobozi w’ikipe ejo hashize. Ibyo byose byarakemutse. Ikibazo cyari CAF A na CAF B. Ubu, umutoza wungirije yaje. Ni uwahoze akina muri shampiyona ya Tuniziya imyaka ibiri. Ni umutekenisiye cyane.
Ntabwo twazanye umuntu kubera dipolome gusa. N'iyo yaba afite CAF A cyangwa CAF Pro, hari ubwo adashobora no gutoza abana b’imyaka 12. Icyangombwa ni uko ikibazo cyakemutse, turimo gukorana neza.
Uyu mutoza yatangaje abakinnyi abona barimo gutanga icyizere, yemeza ko abarimo Bing na Chely bameze neza.
Uyu mutoza yagarutse byihariye kuri Chadrack Bing Belo waje muri Rayon Sports nk’umukinnyi mushya ugiye gutahira izamu iyi kipe.
Yagize ati “ Ni rutahizamu mwiza. Ni umwe mu bazatsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda. Twaramurebye, tureba uko yakwitwara mu mikino yacu. Kuri twe ni rutahizamu mwiza. Abakinnyi bose dufite muri Rayon Sports ni abakinnyi beza. Tuzakorana na bo.”
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino ndetse hari abakinnyi bategerejwe hano mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Rayon Sports yakomeje imyitozo
PHOTOS: RWANDA MAGAZINE


Kinyarwanda
English
Swahili









