Mashami Vincent yemeza ko igitego cya Police FC cyinjiye, anenga imisifurire y’uyu mukino
Umutoza wa Police FC Mashami Vincent yagaragaje ko atanyuzwe n'imisifurire y’abasifuzi bayoboye umukino wa Police FC na Rayon Sports by’umwihariko ku gitego cyanzwe ku munota wa nyuma w’umukino.
Ibi byabaye mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025. Muri uyu mukino, Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 gitsinzwe na Ishimwe Fiston, bihesha Gikundiro kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 59, irusha inota rimwe APR FC.
Ku munota wa kabiri w’inyongera, rutahizamu wa Police FC Richard Kilongozi yashyize igitutu gikomeye kuri Rayon Spots, atera umupira benshi bakekaga ko winjiye mu izamu, myugariro wa Rayon Sports, Omar Gning awukuramo ariko bigaragara ko bishoboka ko yari yawukuye imbere mu izamu.
Abasifuzi b’umukino ntibemeje igitego umukino urakomeza kugeza urangiye. Ibi byateje impaka nyinshi mu bafana n’abatoza, harimo n'umutoza Mashami Vincent wagaragaje ko ibyabaye bitari bikwiye.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino, Mashami yavuze ko abakinnyi bari begereye aho igitego cyabereye bemeje ko umupira wageze mu izamu, ndetse yikoma by’umwihariko umusifuzi wo ku ruhande, Habumugisha Emmanuel, wagombaga kuba yabonye neza uko byagenze.
Ati "Abakinnyi bari hafi bemeje ko umupira wageze mu izamu. Ntabwo twishimiye umusaruro ndetse n’uko umukino warangiye. Twawutakaje bitari ngombwa,".
Akomeza avuga ati :"Igitego niba cyagiyemo yagakwiriye kuba yacyemeje kuko ni zo nshingano ze, cyane cyane uwo ku ruhande, ni we ureba neza umurongo w’izamu. Kutakiduha kandi cyagezemo yaba atabyitwayemo neza kandi ari byo ashinzwe."
Iki kibazo cyatumye hibazwa ku buryo ikoranabuhanga nka VAR (Video Assistant Referee) ryafasha mu gukemura amakosa nk’aya mu mikino y’ingenzi, abakunzi b’umupira w’amaguru barasaba ko hakongerwa ubushishozi no kuzana ikoranabuhanga kugira ngo ubusugire bw’imikino n’imyanzuro y’abasifuzi bizamurwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









