issa
Ndamukumbuye cyane! Biramahire Abeddy akumbuye umugore na Kawunga

Aug 9, 2025 - 11:19
 0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Biramahire Abeddy yatangaje ko akumbuye umugore ndetse na Kawunga.

Hashize igihe gito, Biramahire Abeddy yerekeje mu gihugu cya Algeria mu ikipe yitwa ES Setif ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere y'iki gihugu.

Uyu mukinnyi yerekeje muri ES Setif, nyuma yo kongera amasezerano y'imyaka 2 muri Rayon Sports iyi kipe igahita imwifuza cyane. Biramahire Abeddy yasohotse neza muri Rayon Sports kuko yayisigiye Milliyoni zisaga 40 z'amafaranga y'u Rwanda.

Mu kiganiro Abeddy yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, yatangaje ko akunda ikipe ya Rayon Sports ndetse anayifuriza gutera imbere.

Yagize ati " Njya kugenda nabonye ubutumwa bwinshi bw'abakunzi ba Rayon Sports, ntabwo nabonye umwanya wo kubashimira, abayobozi n'abakinnyi muri rusange. Rayon Sports ndayikunda. Abantu nibayishyigikire kuri Rayon Day bazaze, batsinde Yanga Africans, bakomeze batere imbere."

Uyu mukinnyi yatangaje kandi ko ES Setif ari ikipe ikomeye muri Algeria ndetse ko ifite abakinnyi beza bazajya bamuhereza imipira agatsinda ibitego byinshi bikazamufasha gutera imbere.

Yagize ati " ES Setif ni ikipe ikomeye, ifite igikombe cya Champions League, ni ikipe ifite amateka hano. Ifite abakinnyi beza, bakinnye i Burayi. Iyi kipe izamfasha gutera imbere. Harimo abakinnyi bakina hagati mu kibuga bazi gutanga imipira, bafite ubunararibonye."

Biramahire Abeddy yagarutse ku byo kurya muri Algeria avuga ko akumbuye kurya Kawunga n'ibishyimbo bya hano mu Rwanda ndetse ko akumbuye umugore we Vanessa cyane.

Yagize ati" Ibiryo aha ngaha birakomeye pe! Nkumbuye Kawunga n'ibishyimbo ariko ugenda umenyera kuko nari narahakinnye, nari narabimenyereye. 

Muri gahunda umugore agomba kuza, nuko nabanje kuza kuko no mu masezerano birimo ko agomba kuza. Reka mbonereho namusuhuze kuko ndamukumbuye cyane n'umuhungu wanjye."

Biramahire Abeddy umukino we wa mbere yakinnye muri ES Setif, yatsinze ibitego 3 muri 4-3 baraye batsinze ASO Chlef. Ni umukino wa gishuti waraye ubaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025.

Biramahire Abeddy yatsinze ibitego 3

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373