issa
Umutoza wa APR FC ntiyemeranya n’abakinnyi be

Feb 11, 2026 - 13:26
 0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, urwitwazo abakinnyi be bari bafite imbere ya Al Hilal Omdurman ntabwo arwemera ahubwo atangaza ko ubwabo batari batuje mu mikinire.

Ku wa kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, nibwo ikipe ya APR FC na Al Hilal Omdurman zakinnye umukino w’ikirarane wa Shampiyona uragira Al Hilal SC itsinze APR FC ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko abakinnyi baremye uburyo bwinshi bwagombaga kuvamo ibitego byinshi ndetse yaje kubaza abakinnyi impamvu barimo guhusha cyane bamubwira ko bagowe n’umupira wakoreshejwe.

Yagize ati “ Mu mukino wose twabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda. Njye ubwanjye nabaze nibura amahirwe arindwi akomeye twagombaga kubyaza ibitego. Nabajije abakinnyi ikibazo cyabayeho, kuko twakinaga neza, tugera imbere y’izamu cyane rya Al Hilal SC. Bose bansubije igisubizo kimwe, bavuze ko bagize ikibazo ku mupira, bavuga ko woroshye kurusha uwo basanzwe bakoresha. Ariko ibyo si urwitwazo.”

Yakomeje agira ati “ Ikibazo nyamukuru cyari ukwihuta no kudatuza. Iyo umukinnyi ageze imbere y’izamu agomba gutuza no gushyira umutima ku gitego. Uyu munsi habayemo kwihutira gutsinda no gushaka intsinzi ku gahato, bituma ba rutahizamu batabasha gushyira mu izamu amahirwe babonye.”

Umutoza wa APR FC yagarutse kandi kuri Hakizimana Adolphe wahawe amahirwe mu izamu bwa mbere muri Shampiyona kuva uyu mwaka w’imikino watangira akaza kuri uyu mukino ukomeye ariko anitwara neza nubwo batsinzwe.

Yagize ati “ Ndashimira Hakizimana Adolphe wakinnye umukino we wa mbere neza, aduha icyizere inyuma mu bwugarizi. Ku ruhande rwa Ishimwe Pierre, ari mu bihe bitamworoheye mu mutwe. Numvise atiteguye neza mu by’amarangamutima, ni yo mpamvu namuhaye igihe cyo kuruhuka no kongera kwisuganya. Umukinnyi ufite gushidikanya ku bushobozi bwe ntashobora gutanga umusaruro mwiza. Azafata icyumweru kimwe cyo kuruhuka no kongera kwigirira icyizere.”

Umutoza wa APR FC yagarutse kandi kuri iyi kipe ye uburyo yakinnye imbere ya Al Hilal Omdurman, agaragaza ko umupira w’Afurika amakipe hafi ya yose angana ndetse ko nta n’itatsindwa.

Yagize ati “ Twari twasesenguye abo duhanganye, tuzi ko ari ikipe ikomeye kandi ifite abakinnyi b’inararibonye. Ariko uyu munsi twerekanye ko dushoboye guhangana n’amakipe akomeye. Icyo tubura ni ubunararibonye.

Muri Afurika, amakipe hafi ya yose arangana. Nta kipe idatsindwa. Nidukomeza gukora cyane kandi tukongeramo abakinnyi bafite ubunararibonye, cyane cyane mu bwugarizi bwiganjemo abakiri bato, dushobora guhangana ku rwego rwo hejuru.”

Al Hilal Omdurman nyuma yo gutsinda yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 38, ni mu gihe ikipe ya APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 37.

Image

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373