issa
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwongeye gucyebura abanyamakuru kubera Ngabo Roben

Feb 12, 2026 - 14:32
 0

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura, RMC, rwashimiye Ngabo Roben wasezeye Rayon Sports rwongera gucyebura abanyamakuru bafatanya akazi k’itangazamakuru no kuvugira ibigo.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, nibwo Ngabo Roben wakoraga akazi k’itumanaho yasezeye Rayon Sports nyuma y’imyaka itandatu ari muri iyi kipe. 

Nyuma yo gusezera, Ngabo Roben, yatangaje ko gusezera byatewe n’uko abayobozi batamubonaga mu mushinga wabo nyuma yo kumusangabo yarakoranaga na Twagirayezu Thadee uheruka gukurwa ku nshingano zo kuyobora ikipe ndetse na bimwe bamusabaga gukora akabona bitakunda ko akomezanya nabo anakora kuri Radio/TV10.

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura hano mu Rwanda (RMC), babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bashimiye cyane Ngabo Roben wafashe umwanzuro wo gusezera muri Rayon Sports. Bagize bati “ Ngabo Roben, RMC ibashimiye umusanzu mukomeje gutanga mu itangazamakuru by'umwihariko mu gisata cya siporo.”

RMC yakomeje yibutsa abanyamakuru gukomeza kubahiriza ingingo ya 16 ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru ivuga ko abanyamakuru badakwiye kubangikanya akazi k’itangazamakuru n’indi mirimo irimo kuvugira ibigo runaka.

Bagize bati “ Tuboneyeho n’umwanya wo kongera kwibutsa abanyamakuru bose kubahiriza ibikubiye mu ngigo ya 16 y'Amahame Ngengamyitwarire y'Umwuga w'Itangazamakuru mu Rwanda, igira iti ‘Akazi k’abashinzwe itangazamakuru, ak’ubuvugizi bw’ibigo cyangwa indi mirimo ijyanye n’iyi ntibangikanywa n’umwuga w’ubunyamakuru".

RMC ikomeje urugamba rwo kurwana no gushyira ku murongo abanyamakuru mu bisata byose, ndetse ikomeje gukemura ibibazo by’amakimbirane akomeje kugaragara cyane cyane mu banyamakuru ba Siporo.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwongeye gucyebura abanyamakuru kubera Ngabo Roben

Feb 12, 2026 - 14:32
Feb 12, 2026 - 14:48