APR FC iguye muswi na Gorilla FC mu mukino wabayemo gushwana cyane
APR FC inganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wo kwishyura.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, nibwo umukino wa gishuti wo kwishyura wahuje APR FC na Gorilla FC watangiye.
Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC yasubiye inyuma cyane ubona ko Gorilla FC irimo kurusha cyane iyi kipe y'ingabo z'igihugu. Ku munota wa 3 gusa, Gorilla FC yaje guhusha uburyo ariko wavuga ko butari bukomeye cyane.
Ku munota wa 8, Gorilla FC yaje kubona amahirwe nyuma y'umupira wari uzamukanwe na Nduwimana Frank anyuze ku ruhande rw'iburyo abasore ba APR FC bahita bawushyira muri Koroneri itewe na myugariro kuwukura mu rubuga rw'umuzamu biranga usanga aho Mosengo Tansele ahagaze ahita atsinda igitego.
Ikipe ya APR FC yahise ikanguka cyane ubona ko itangiye kwataka cyane izamu rya Gorilla FC ariko abarimo Djibril Ouattara na Memel Dao bakomeza kugorwa na Muhawenayo Gadi.
Ku munota wa 43, APR FC yaje guhusha igitego cyari cyabazwe nyuma y'umupira wari uzamukanwe na Ombarenga Fitina akase Sentire William Mel Togui ateye umutwe umupira uca ku ruhande, igice cya mbere kirangira Gorilla FC ifite igitego 1-0 bwa APR FC.
Igice cya mbere cyaranzwe n'imirwano hagati ya Nshimirimana Yunusu ndetse n'umunya-Cameroon Sally Yipoh. Ni imirwano yavuye ku ikosa ryari rikozwe na Yunusu ndetse bituma baza guhabwa amakarita y'umuhondo.
Igice cya Kabiri cyatangiye APR FC yataka cyane Gorilla FC, ndetse hakiri kare cyane itangira ihusha uburyo bitangira byanga.
Ku munota wa 55, APR FC yaje kongera guhusha uburyo binyuze ku mupira ukomeye cyane wahinduwe na Ombarenga Fitina usanga Mamadou Sy winjiye mu kibuga asimbuye Ngabonziza Pacicique aterera umupira mu kirere ariko uca hanze gato y'izamu.
APR FC yakomeje kugenda igerageza uburyo ari nako Gorilla FC nayo inyuzamo ikataka cyane nubwo byakomezaga kwanga.
APR FC yaje gukora impinduka abarimo Mugisha Gilbert na Richmond Lamptey binjira mu kibuga hasohokamo Djibril Ouattara na Memel Dao. Gorilla FC yasimbuje Nduwimana Frank hinjiramo Ruhumuriza Patrick.
Ku munota wa 86, APR FC yatsinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Alioun Suane ku mupira wari utewe na Niyibizi Ramadhan. APR FC yakomeje kwataka cyane Gorilla FC ariko amahirwe akomeza kugenda aba macye ku ruhande rw'abasore ba APR FC.
Mu minota 3 yongeweho, APR FC yagerageje kwataka cyane ariko n'ubundi ikipe zongera kunganya igitego 1-1. Umukino ubanza ikipe zombi zanganyije ibitego 2-2, uyu wari umukino wo kwikiranura ariko byongera kwanga. Igice cya Kabiri cyaranzwe no kwataka cyane kwa APR FC ariko amahirwe akomeza kuba macye ku ruhande rwayo.


Kinyarwanda
English
Swahili









