APR FC itsinze Gicumbi FC bigoranye cyane
APR FC itsinze Gicumbi FC ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wa Shampiyona ikinnye
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, nibwo APR FC yakinnye umukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona na Gicumbi FC. Ni umukino APR FC yari ikinnye wa mbere nyuma yo kutitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.
Ni umukino watangiye APR FC irusha cyane Gicumbi FC kuko wabonaga itangiye yataka cyane ariko Kandi ubona Gicumbi FC ifite igihunga.
Iminota 5 gusa, APR FC yari ihagije kugira ngo ibe yabonye igitego cya mbere. Ni igitego cyabonetse nyuma y'umupira mwiza Memel Dao yahaye William Mel Togui acenga umuzamu wa Gicumbi FC ahita atsinda igitego.
Iyi kipe y'ingabo z'igihugu nyuma yo gutsinda igitego yahise yumva ko umukino iraza kuwurangiza hakiri kare ariko Gicumbi FC yo imera nk'iyongereye imbaraga mu mikinire.
Ku munota wa 14 gusa, umuzamu wa APR FC Ishimwe Pierre yaje gukora amakosa akomeye bituma rutahizamu wa Gicumbi FC, Lola Kamba Moise ahita atsinda igitego cyo kwishyura.
Gicumbi FC yahise itangira gushyuhana APR FC kuko ku munota wa 20 yaje guhusha igitego ku ishoti rikomeye cyane ryatewe na Masiri Luendo Claude ariko Ishimwe Pierre arahagoboka ahita ashyira umupira muri Koroneri itagize icyo ivamo.
Igice cya mbere hagati ya APR FC na Gicumbi FC cyarangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ni igice twabonye Gicumbi FC itagirira ubwoba APR FC ahubwo igeregeza gukina. APR FC mu kibuga hagati ntabwo hakoraga neza kuko Gicumbi FC yabamburaga imipira cyane.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ikora impinduka abarimo Mugisha Gilbert na Denis Omedi binjira mu kibuga hasohokamo Mamadou Sy na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 63, Mugisha Gilbert yahushije igitego cyari cyabazwe nyuma y'umupira mwiza yahawe na Niyomugabo Claude ateye ishoti umupira uhita ujya hanze.
Ku munota wa 80, APR FC yahushije uburyo bukomeye bw'igitego ku mupira wari uzamukanwe na Niyigena Clement awunyuza ku ruhande rw'ibumoso Niyomugabo Claude awuzamuye gukurwamo neza na ba myugariro ba Gicumbi FC.
Mu minota 5 y'inyongera APR FC ibonye igitego cya Kabiri ku mupira mwiza wari uvuye muri Koroneri. Ni igitego cyatsinzwe na Denis Omedi n'umutwe. Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinze Gicumbi FC ibitego 2-1.
Ni umukino twabonye APR FC iba mbi imbere y'izamu kuko yagiye ihusha uburyo bwinshi abakunzi bayo bari babaze nubwo yabonye igitego cya Kabiri mu minota ya nyuma.
William Mel Togui yatsindiye APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









