Byiringiro Lague yafunguwe yongera kwibutsa abantu ibya Kera
Rutahizamu wa Police FC yafunguwe nyuma y’iminsi irenga icyumweru afunzwe, yongera kwibutsa abantu ubuzima bwe bwa kera abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026, nibwo Byiringiro Lague yatangiye gukorana imyitozo n’ikipe ya Police FC nyuma yo gufungurwa kubera gufatwa atwaye Imodoka yanyweye ibisindisha.
Mbere y’icyumweru cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nibwo Byiringiro Lague yafatiwe mu karere ka Kamonyi atwaye imodoka yanyweye ibisindisha apimwe basanga arengeje ibipimo bya arukoro(Alcohol) afite mu mubiri we ibintu bihanwa n’amategeko hano mu Rwanda.
Uyu mukinnyi yafashe ari ku nshuro ya kabiri yari yatwaye imodoka yanyweye ibisindisha. Nyuma y’icyumweru Byiringiro Lague afunzwe yaje gufungurwa ariko n’ubundi yongera kwisanga yasubiye mu kabari hadaciyeho iminsi afunguwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026, Byiringiro Lague, yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram, ashyiraho amafoto ye ya kera agaragaza ibihe bitandukanye yagiranye n’umugore we, ibihe yagize byiza mu ikipe y’igihugu ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye yifuzaga kwereka abamukurikira.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko Byiringiro Lague, yagize kutumvikana n’umufasha we biba ngombwa ko hiyambazwa imiryango yongera kubahuza ari nacyo cyatumye yongera kugaragaza urukundo rwari rwinshi mu bihe byashize mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo.
Byiringiro Lague yasanze Police FC irimo kwitegura umukino ifitanye na Bugesera FC uzaba tariki 19 Mata 2026. Iyi kipe iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 41 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Kinyarwanda
English
Swahili









