issa
RIB yakiriye dosiye 47 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cy’icyunamo cya 2026

Apr 14, 2026 - 19:16
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwakiriye dosiye 47 z’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026 ubwo yari mu kiganiro na RBA, avuga ko uyu mwaka ugereranyijwe n’uwawubanjirije habonetse igabanuka ry’ibyo byaha rya 38,1%.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko muri ibyo birego harimo bitanu byagaragaye uyu mwaka bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo iby’ivangura n’amacakubiri, avuga ko mu mwaka wa 2025 byari bitandatu.

RIB ivuga ko ibyaha byagaragaye cyane birimo ibyo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byagaragaye inshuro 22, ibyo guhakana Jenoside byagaragaye mu birego umunani, ibirego birindwi byo gupfobya Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside bingana na 2%, ndetse n’icyaha cyo gusenya cyangwa gutesha agaciro inzibutso za Jenoside n’iby’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye inshuro enye.

Imibare ya RIB igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo yagaragayemo ibyaha byinshi ku kigero cya 29%, igakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba ifite 27%.

Mu turere 10 twagaragayemo ibi byaha, Akarere ka Gasabo ni ko kaza ku isonga n’ibirego bitanu bingana na 10,6%. Gakurikirwa n’uturere twa Gatsibo na Nyanza twagaragayemo ibirego bine muri buri kamwe, mu gihe Nyamagabe na Rubavu habonetse ibirego bitatu muri buri karere, mu gihe Nyagatare, Nyamasheke na Nyaruguru naho hagaragaye ibirego bibiri muri buri karere.

Ku bijyanye n’imyaka y’abakekwaho ibi byaha, Dr Murangira yavuze ko abenshi bari mu cyiciro cy’imyaka iri hagati ya 37 na 46, bangana na 28,3%. Hagakurikiraho abafite imyaka 57 kuzamura bangana na 24,5%, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 27 na 36 rungana na 22,6%.

Abari mu myaka 17 kugeza kuri 26 bangana na 17%, naho abafite imyaka hagati ya 47 na 56 bangana na 7%. Iyi mibare igaragaza kandi ko ab’igitsina gabo ari bo benshi bakekwaho ibyo byaha bangana na 88,7%, mu gihe abagore bangana na 11,3%.

Abagaragaye muri ibyo byaha bize amashuri abanza ni bo benshi bangana na 58,5%. Abatarize bangana na 32,1%, mu gihe abize amashuri yisumbuye bangana na 1,9%, abize kaminuza bangana na 3,8%, naho abize icyiciro cya gatatu cya kaminuza bangana na 1,9%, mu gihe abize amashuri y’imyuga na bo bangana na 1,9%.

RIB yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa byose bishobora kubiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.

Apr 14, 2026 - 19:14