Zimbabwe yatangije gahunda yo kurekura imfungwa zirenga ibihumbi bine
Zimbabwe yatangiye gahunda yo kurekura imfungwa zirenga ibihumbi bine na magana atatu nyuma y’itegeko ry’imbabazi zatanzwe na Perezida w’iki gihugu mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza.
Ni ibyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Zimbabwe ku wa 2 Werurwe 2026, ubwo komite nyobozi y’iki gihugu yateranaga mu kwemeza impinduka mu Itegeko Nshinga rigamije kongerera manda Perezida Emmerson Mnangagwa uri ku butegetsi, aho iyo komite yemeje ko Perezida w’icyo gihugu agomba kuyobora kugeza muri 2030.
Minisitiri w’Ubutabera wa Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, muri iyo nama yavuze ko imbabazi zo mu 2026 icyo gihugu kirimo gutanga zishingiye ahanini ku gusuzuma imyitwarire y’abari bafunzwe ndetse ko zigamije no gufasha ibyiciro by’abanyantege nke n’abagaragaje impinduka nziza mu myitwarire yabo.
Yakomeje avuga ko icyo gikorwa cyo gutanga imbabazi kigaragaza ubushake bwo guteza imbere ubutabera busana ibyangiritse no gutanga imbabazi nk’igihugu ku banyabyaha, aho abagororwa 4,305, barimo abagore 223, ari bo biteganyijwe ko bazarekurwa ku ikubitiro ku bw’itegeko ry’imbabazi zatanzwe n’iteka rya Perezida wa Zimbabwe.
Imibare ya vuba iheruka gutangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare muri Zimbabwe, igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025, amagereza y’icyo gihugu yarimo imfungwa zirenga ibihumbi makumyabiri na bibiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









