Leta ya Vatican yanze kwinjira muri gahunda y’amahoro ya Amerika
Vatican yatangaje ko itazajya mu rwego rwiswe “Board of Peace” rwashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera ko inshingano z’uru rwego zikwiye kuba iz’u’Umuryango w’Abibumbye. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Pietro Parolin, ku wa 17 Gashyantare 2026.
Cardinal Parolin yavuze ko Kiliziya itabona impamvu yo kujyaho uru rwego, asobanura ko imiterere yarwo ihabanye cyane n’imiterere y’izindi nzego z’ubuyobozi mpuzamahanga.
Ati “Vatican ntabwo izajya muri Board of Peace bitewe n’imiterere yayo ihabanye cyane n’imiterere y’izindi nzego. Icyo dushishikariza ni uko ku rwego mpuzamahanga byose byagahariwe Loni isanzwe igenzura ibibazo nk’ibyo.”.
Ubu butumwa bwa Vatican bukurikira itangazo ryo mu Butaliyani ryavuze ko uru rwego ruhabanye n’itegeko nshinga ry’iki gihugu, bityo rutazajyamo.
“Board of Peace” yatangijwe na Perezida Trump muri Mutarama 2026, igamije gushakira umuti intambara yo muri Gaza, ariko nyuma igaragaza ko izanashaka ibisubizo ku yandi makimbirane ku isi. Uru rwego rwagiye rutavugwaho rumwe, aho bamwe bavuga ko rushobora kugerageza gusimbura Umuryango w’Abibumbye mu nshingano z’isi.
Kugeza ubu, ibihugu 26 byamaze kwinjira muri uru rwego mu gihe hatumiwe ibihugu 60, abandi bakomeje kugaragaza impungenge ko uru rwego rutubahiriza ihame ry’uburenganzira bungana n’imiyoborere isanzwe y’inzego mpuzamahanga.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yamaganye uyu mugambi, avuga ko inshingano zo kubungabunga amahoro ku isi zigomba gukomeza kuba iza Loni.


Kinyarwanda
English
Swahili









