Bugesera: Umugore afunzwe azira gutwikisha amavuta yatuye umugabo we kubera ifuhe
Inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera zataye muri yombi umugore wasutse amavuta yatuye ku mugabo we ndetse akanamutera icyuma, amuziza ko yamubonanye n’undi mugore mu kabari bari gusangira inzoga.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 26 bibera mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, aganira na IGIHE yemeje ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo kumena amavuta yatuye ku mugabo we.
Yavuze ko yayamumennyeho mu mugongo, mu bitugu no mu bindi bice by’umubiri kubera umujinya yagize ubwo yamubonaga mu kabari ari gusangira inzoga n’undi mugore.
Yagizwe ati “Amakuru twahawe ibibazo bikiba ni uko umugore yamennye amavuta ashyushye ku mugabo we, anamutera icyuma. Mudugudu yaraduhamagaye arabitubwira tubasaba guta muri yombi uwo mugore, natwe twahise duhamagara imbangukiragutabara ijyana uwo mugabo kwa muganga. Byatewe no gufuha.”
Yakomeje agita ati " Uwo mugore yaciye ku kabari baturanye asanga uwo mugabo yicaranye n’undi mugore ariko bari gusangira bimwe byo mu kabari. Uwo mugore rero yaratashye ategereza umugabo ko ataha, undi yageze mu rugo asanga umugore yamwiteguye ahita amumenaho ayo mavuta.’’
Rwasa yasabye abaturage ba Ntarama kwirinda kwihanira, agaragaza ko biteza ibibazo byinshi imiryango yabo.
Ati “Niba hari amakimbirane cyangwa hari ibyo abantu batumvikanyeho wakwegera inzego z’ubuyobozi … abantu nibegere izo nzego zose zibafashe mu gukemura ibibazo aho kwihanira.’’
Kugeza ubu uyu mugabo wamenweho amavuta yatuye arwariye mu Bitaro bya Nyamata byo mu Karere ka Bugesera.

Kinyarwanda
English
Swahili









