Nyamasheke: Yafunzwe azira kubaga ingurube yibwe
Umugabo wo Mu murenge wa Busheli mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inyama z’ingurube yibwe mu Murenge wa Bushekeli ari kuzishakira abaguzi.
Uyu mugabo w'imyaka 41 yafatiwe mu Mudugudu wa Bukiro mu Kagari ka Ngoma, ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye ari kugurisha inyama z’ingurube maze bakagira amakenga kubera ko adasanzwe acuruza inyama.
Amakuru avuga ko abaturage bakimubona bamujije aho izo nyama yazikuye ababwira ko ari iz'ingurube ye yapfuye, maze bamubwira basanzwe bazi ko nta ngurube yari atunze.
Uyu mugabo akimara kumbwira Aya magambo ngo yahise ahindura imvugo, atangira kuvuga ko iyo ngurube ari iyo yaguze kwa nyirabukwe utuye mu Murenge wa Nyabitekeri, bigahurirana n’uko aho yari yibwe mu Murenge wa Nyabitekeri bari bamaze gutanga amakuru mu buyobozi.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien yavuze ko uyu mugabo yageze aho yemera ko iyo ngurube yayibye mu Murenge wa Nyabitekeri ndetse ashaka no kwishyura ba nyirayo amafaranga ibihumbi 200 ariko bjba iby'ubusa kubera ko ubuyobozi bwari bwabimenye.
Ibi bikimara kuba uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ndetse uwibwe nawe ahita ajya gutanga ikirego kuri RIB ubu akaba afunguye kuri RIB sitasiyo ya Ruharambuga.
Bivugwa ko mu rugo rw’uyu mugabo hasanzwe indi ngurube nayo bikekwa ko yibye kuko yari ihamaze iminsi ibiri, ariko akaba atagaragaza aho yayiguze ku buryo byatumye ubuyobozi butanga amatangazo busaba uwaba yarabuze ingurube ko yajya kureba niba ari iye.


Kinyarwanda
English
Swahili









