
Icyo wamenya ku ishuli 'Cyber Academy' ryitezweho kuzamura ireme ry'Ikoranabuhanga mu Rwanda
U Rwanda ruigiye gufungura ishuri rya ry'ikoranabuhanga 'Cyber' mu mpera za 2025 kugirango rifashe abaturage kurimenya n'umutekano waryo.
Byagarutsweho na Minisitiri w’ikoranabuhanga n’udushya, Ingabire Paula, mu nama aherutse kugirana n’abadepite ku wa kane, tariki ya 13 Werurwe 2025.
Ati: "Turimo gukora kugira ngo u Rwanda rushobore kubona serivisi za interineti kandi rutange umusanzu mu bihe biri imbere."
Minisitiri Ingabire yagize ati: "Uyu mwaka tuzashinga ishuri rya Cyber Academy, kandi rizatangira gutanga amahugurwa hano mu Rwanda."
Gutangiza iri shuri biri muri gahunda yu Rwanda yo guteza imbere uburezi bwa mu ikoranabuhanga rigezweho. Mu kwigisha abantu gukoresha no kurinda ikoranabuhanga rya digitale, igihugu cyizeye kubakira abakozi n’ubumenyi, bw'ejo hazaza.
Ingabire yijeje ko hakomeje gushyirwaho ingamba zo kunoza uburyo bw’Ikoranabuhanga cyane cyane ku rubyiruko.
Kugeza ubu , 22% by'Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye. Gusa ikwirakwizwa rya Internet ryo riracyafite imbogamizi