Minisitiri Nyamutoro yahishuye uko yahuye na Eddy Kenzo, Dosiye ya Diddy na Cassie yongeye kuzamba, Ariana Grande akomeje kwandika izina kuri Spotify: Avugwa mu myidagaduro

Mar 14, 2025 - 11:22
 0

Amakuru y'imyidagaduro avugwa muri Afurika ndetse mu Burengerazuba bw'isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro, akaba n’umugore wa Eddy Kenzo, yahishuye uko bwa mbere  yahuye n'uyu muhanzi.

Mu kiganiro yagiranye na  Next Radio, Nyamutoro yavuze ko bajya guhura, Eddy Kenzo yari yabimusabye amubwira ko ashaka ko bakorana umushinga, nyuma uyu mugore akaza gusanga ahubwo yari we mushinga.

Ati "Twapanze guhura ari ibintu byagombaga kuba ari akazi, yavugaga ko afite umushinga, sinari nzi ko njyewe ubwanjye ndi uwo mushinga yari afite.”

Yakomeje avuga ko ubwa mbere bahuye bakaganira, ku nshuro ya kabiri nabwo bagahura ariko ibyo avuga Eddy Kenzo ntabyiteho, undi akababazwa na byo atazi ko nta na kimwe muri ibyo gishishikaje uyu mugabo icyo amushakaho ari urukundo.

Mu ntangiriro za 2024, nibwo urukundo rwabo rwatangiye kujya hanze, ndetse biza kumenyekana ko bafitanye umwana. Ni mu gihe mu mpeshyi za 2024 uyu muhanzi yamwabitse impeta.

Dosiye ya Diddy na Cassie yongeye kuzamba

Abanyamategeko ba P.Diddy bashinje ikinyamakuru cya CNN guhindura (editing) amashusho agaragaza P Diddy akubita uwari umukunzi we Cassie Ventura.

Bavuga ko ayo mashusho yafashwe mu 2016, aho P Diddy na Cassie bari muri hoteli ya InterContinental atari ay'umwimerere kuko yahinduwe.

Bashimangira ko CNN yaguze ayo mashusho kuri hoteli ubundi irayahindura iyongerera umuvuduko, ihita isenya burundu amashusho y'umwimerere, bakemeza ko ayo mashusho yambitse icyasha P Diddy ko yamuhohoteranye ubukare.

P Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024, ajya gufungirwa muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn muri New York ashinjwa ibyaha byiganjemo iby'ihohotera rishingiye ku gitsina, akazaburana ku wa 05 Gicurasi 2025.

Eddy Kenzo yasabye imbabazi abakomeje kumutunga intoki

Eddy Kenzo yasabye imbabazi abantu bose babajwe n'imyitwarire yagaragaje ubwo yasunikaga ushinzwe umutekano wari uje kumukura ku rubyiniro, bagira ngo baririmbe indirimbo yubahiriza igihugu Perezida Museveni agende.

Ibi byabereye mu gace ka Kawempe aho Perezida Museveni yari yitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida w'ishyaka rya 'NRM' ushaka kuyobora ako gace.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Eddy Kenzo yavuze ko kuza gukurwa ku rubyiniro ari ibintu byari byapanzwe n'agatsiko k'abantu bashakaga kwiyerekana imbere ya Perezida.

Yashimangiye ko hari abantu benshi bamugiriye ishyari kubera umwanya yahawe wo kuba umujyanama wa Perezida mu by'ubuhanzi, none bakaba bashaka kumukura amata ku munwa.

Juma Jux ari kurira ubuzima ku mucanga w'Abarabu

Umuhanzi wo muri Tanzania arimo kugirana ibihe byiza n'umugore we baheruka kurushinga Priscilla Ojo aho bari i Madina muri Saudi Arabia.

Priscilla Ojo akaba ari no kwishimira isabukuru y'amavuko y'imyaka 24 amaze avutse, aho bari gusangiza abakunzi babo ibihe byiza batembereye ahantu hatandukanye aho muri Saudi Arabia.

Ariana Grande yanditse amateka mashya kuri Spotify

Ariana Grande yaciye agahigo ko kuba umuhanzikazi wa mbere ufite indirimbo 20 zimaze kumvwa n'abantu basaga miliyari kuva uru rubuga rwa Spotify rwashingwa.

Ni mu gihe Drake afite agahigo ko kuba umuraperi wa mbere ufite indirimbo 25 zimaze kumvwa n'abasaga miliyari.

Mar 14, 2025 - 12:53

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.