Polisi y'u Rwanda yatanze ikaze ku bifuza kwiga mu ishuli ryayo rikuru riherereye i Musanze
Polisi y’ u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, ko abujuje ibisabwa batangira kwiyandikisha ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda gihereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo guhera tariki ya 14 kugeza tariki ya 30 Werurwe 2025.
Polisi itangaza ko Uwiyandikisha agomba kuba yujuje ibisabwa aribyo ibi bikurikira:
-Kuba ari umunyarwanda
-Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 23
-Kuba yaratsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
-Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
-Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
-Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta 7. Kuba afite ubuzima buzira umuze
-Kuba ari ingaragu.


Kinyarwanda
English
Swahili









