AFC/M23 irashinja FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kwica abaturage mu bice bya Minembwe
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, zagabye ibitero mu duce dutuwe cyane twa Gakenke no mu nkengero zatwo, mu misozi miremire ya Minembwe, mu gace ka Lulenge, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.
Ihuriro rya AFC/M23 rivuga ko ibyo bitero byabaye kuva saa tanu n’igice za mu gitondo (11h30) kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2026, byakoreshejwemo indege zitagira abapilote (drones) zo mu bwoko bwa kamikaze na KT-6, hamwe n’intwaro ziremereye zirasa kure.
AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byateje igihombo gikomeye kuko hari abaturage bahasize ubuzima abandi barakomereka, bisenya inzu nyinshi ndetse binateza impunzi nshya z’abasivili bahunze umutekano muke.
AFC/M23 ishimangira ko abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhura n’ingaruka z’imirwano, harimo guhunga ingo zabo no kubura ibyangombwa by’ibanze.
Iyi nkubiri nshya y’imirwano ije mu gihe umutekano mu bice bya Fizi na Minembwe ukomeje kuba mubi, aho impande zihanganye zikomeje kurasana amanywa n'ijoro.

Kinyarwanda
English
Swahili








