Ingabo za Amerika zarokoye umusirikare wari mu ndege yarasiwe mu kirere cya Iran
Perezida Donald Trump yatangaje ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarokoye umusirikare wa kabiri wari mu ndege y’intambara yarasiwe mu kirere cya Iran.
Ibi Trump yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yavuze ko iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 03 Mata 2026, nyuma y’uko indege yo mu bwoko bwa F-15 fighter jet irasiwe mu kirere.
Nk’uko yabisobanuye, uwo musirikare yari mu kaga nyuma yo kurasirwa mu kirere cya Iran, ariko ku mabwiriza ye, igisirikare cya Amerika cyahise cyohereza indege nyinshi zigamije kumushaka no kumugarura.
Trump yemeje ko icyo gikorwa cyagenze neza, anashimangira ko nta Munyamerika n’umwe wahasize ubuzima cyangwa ngo akomerekere muri iyo operasiyo yo gutabara.
Yagize ati: “Natanze amabwiriza yihuse kugira ngo uwo musirikare agarurwe mu mutekano, kandi igikorwa cyarangiye neza nta gihombo na kimwe.”
Aya makuru aje mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Amerika na Iran, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano wo mu kirere no ku butaka mu ntambara barimo kurwana.
Nubwo bimeze bityo, nta makuru arambuye aratangazwa ku iraswa ry'iyo ndege, cyangwa uko icyo gikorwa cyo gutabara cyateguwe mu buryo bwimbitse.
Ibikorwa nk'ibi birakomeza gushimangira ubushake buke bwo guhagarika intambara, mu gihe impande zombi zikomeje kugaragaza ko zishyize imbere inzira y'amasasu kuruta ibiganiro.


Kinyarwanda
English
Swahili








