Nigeria: Hatangiye intambara y’amagambo igamije kwamagana izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
Mu gihugu cya Nigeria, abaturage batangije intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga igamije kurwanya izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye bya Nigeria birimo Abuja na Lagos bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo X na Facebook no gukwirakwiza amashusho yabo bamagana izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.
Ku wa 3 Mata, leta ya Nigeria nibwo yongereye ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, ivuga ko uwo mwanzuro wafashwe bitewe ahanini n'ikibazo cyo kuba byahenze ku isoko mpuzamahanga kubera intambara ya Iran, Amerika na Israel, ibyo abatuye iki gihugu bakomeje kwamagana bavuga ko ntaho bihuriye n'ingaruka ubu barimo guhura nazo.
Mbere y'uko ibiciro bizamuka muri Nigeria, litiro imwe ya lisansi yari ku ₦800, hafi 850 Frw; nyuma yo kuzamuka kw'ibiciro, litiro yageze ku ₦1,400, hafi 1,500 Frw, ibiciro byazamutseho 76%.
Mu mujyi wa Lagos, ku masitasiyo ya lisansi, huzuye imodoka nyinshi zayibuze nubwo ibiciro byayo byazamutse; ibintu benshi mu batuye Nigeria bakomeje kubyegeka kuri Perezida Bola Tinubu, nubwo we kugeza ubu ntacyo arabivugaho.
Abacuruzi n’abaturage basanzwe batuye muri Nigeria bakomeje gutaka izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, bavuga ko hari ababigize intero bakongera n'ibiciro by’ibindi bintu bisanzwe bitwaje izo mpamvu.
Si Nigeria gusa ihanganye n’ibi bibazo bifitanye isano n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli; muri Afurika, ibihugu bitandukanye birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Somali, Afurika y'Epfo n’u Rwanda nabyo birugarijwe.


Kinyarwanda
English
Swahili








