issa
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arasaba abacukuzi kwita ku mwuga wabo

Dec 2, 2025 - 18:51
 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, kugira ngo ibyinjira muri uru rwego bigire inyungu zifatika ku baturage baturiye aho bukorerwa.

Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga ku nshuro ya 8, Rwanda Mining Week, icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, gihuza abarenga 700 barimo abayobozi ba Leta, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubucukuzi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku ruhare rw’amabuye y’agaciro mu kubaka ahazaza heza.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), Alice Uwase, yavuze ko ubucukuzi mu Rwanda bwateye imbere buva ku buryo bwa gakondo bukagera ku buryo bugezweho. Yongeyeho ko iki cyumweru kigamije kungurana ibitekerezo ku buryo urwego rw’ubucukuzi, rufite abarenga 92,000 bakora muri rwo, rukomeza gutera imbere.

Nk’uko RMB ibigaragaza, ubucukuzi mu Rwanda bwatangiye mu 1930, kandi igihugu gifite amabuye y’agaciro atandukanye, arimo ‘cassitérite’, ‘wolfram’, ‘columbite-tantalite’, ‘zahabu’, ndetse n’ay’ingenzi atandukanye nka ‘beryl’ na lithium. U Rwanda rucukura buri mwaka hagati ya toni 8,000 na 9,000 z’amabuye ya 3T, bigatuma uru rwego ruba rumwe mu zinjiza amadovize menshi mu gihugu. Mu mwaka wa 2024, uru rwego rwinjije miliyari 1.75 z’amadolari ya Amerika, rukanatanga akazi ku barenga 92,000.

Minisitiri Nsengiyumva yasoje asaba abafatanyabikorwa bose gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, kugira ngo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhe abaturage n’igihugu inyungu zifatika.