issa
Amerika n'u Bwongereza byasinyanye amasezerano y'amateka mu by'ubucuruzi

May 9, 2025 - 06:21
 0

Mu cyerekezo gishya cy’umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubucuruzi y’amateka, akuraho bimwe mu bibazo byari byabayeho ubwo Donald Trump yashyiragaho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga.

Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer bagiranye ikiganiro kuri videwo imbere y’itangazamakuru, aho bagaragarije amahanga icyerekezo gishya cy’umubano wabo. Perezida Trump yavuze ko aya masezerano yagezweho mu buryo bwihuse kurusha uko yari abyiteze.

Nk’uko White House yabitangaje, ayo masezerano azafungura isoko ry’u Bwongereza ku bicuruzwa by’Abanyamerika birimo ibikomoka ku buhinzi, inyama z’inka n’ibindi, anongerere imodoka z’u Bwongereza ubushobozi bwo kwinjira ku isoko rya Amerika. By’umwihariko, aya masezerano yagabanyije imisoro ku byuma n’imodoka bikomoka mu Bwongereza.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ushinzwe ubucuruzi, Bwana Lutnick, yavuze ati: "Aya masezerano ni intangiriro y’ibihe bishya mu mubano wacu n’inshuti yacu y’igihe kirekire, u Bwongereza. Ariko kandi, azatanga amahirwe y’ubucuruzi ya miliyari nyinshi ku Banyamerika."

Itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi y’Amerika ryavuze ko aya masezerano azatanga uburyo budasanzwe bwo kugera ku isoko ry’u Bwongereza, anongerera igihugu umutekano binyuze mu bufatanye mu by’ubukungu. Igipimo cy’imisoro ya 10% kizagumaho, nk’uko cyari cyatangajwe ku munsi wa wari wiswe 'Liberation Day,' tariki ya 02 Mata 2025, kikazazamura cyane umusaruro w’inyungu iva mu misoro.

Aya masezerano akuraho inzitizi ku isoko ry’u Bwongereza, biteganyijwe ko azatanga amahirwe y’ubucuruzi agera kuri miliyari 5 z’amadolari ku bicuruzwa birimo ethanol, inyama z’inka, imbuto, imboga, ibiryo by’amatungo, itabi, ibikomoka mu mazi, imiti, imyenda, n’ibindi.

Ni amasezerano kandi anagena ko abatunganya imodoka mu Bwongereza bemerewe kohereza imodoka 100,000 buri mwaka ku gipimo cya 10% cy’imisoro, naho izirenze kuri urwo rugero zigashyirwaho 25%. Nanone, azashyiraho ubufatanye bushya mu by’ubucukuzi n’itunganywa ry’ibyuma (steel na aluminium) ndetse n'ubucuruzi bwizewe bwo gukwirakwiza imiti.

Gusinya aya masezerano byabereye imbere y'itangazamakuru 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com