Mu Rwanda hari koperative na sosiyete zicukura amabuye y’agaciro zirenga 200
Ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko mu Rwanda hari za sosiyete zirenga 200, zicukura amabuye y’agaciro mu gihe iziyagura zikayohereza hanze y’Igihugu zigera kuri 90.
Byagarutsweho n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine na Peteroli na Gaz (RMB), Nsengumuremyi Donat, ubwo yari mu kiganiro Isesengura Makuru cyo ku wa Kane, kuri Radio Rwanda hatangwa ishusho yaho urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro igeze ndetse n’uko afatiye runini ubukungu bw’igihugu.
Ati “Kubera ikoranabuhanga ryo kutangiza ikirere n'ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi, hari amabuye yatangiye kwitwa ay’agaciro kandi kera yari amabuye asanzwe. Mu minsi ya vuba, amabuye ya Lithium mu turere tumwe nka za Ngororero wasangaga abantu barayubakishije inzu, ariko bamenye ko agaciro kazamutse bidasanzwe birangira bamwe bagiye gusenya inzu bati 'twubakishije imari ifite agaciro karenze', mureke tuyohereze ku isoko.’’
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi y’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yavuze ko amabuye y’agaciro ari gucukurwa cyane harimo “Berylium” na “Lithium”.
Ati “Kubera ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi na za bateri ayo mabuye agezweho kandi u Rwanda ruyafite ku bwinshi cyane.’’


Kinyarwanda
English
Swahili









