issa
Yango Group na RDB byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bwikorezi

May 15, 2026 - 22:32
 0

Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga cya Yango Group gifite icyicaro i Dubai cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), agamije kurebera hamwe amahirwe y’iterambere mu rwego rw’ubwikorezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 15 Gicurasi 2026 i Kigali, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga mu bwikorezi, guteza imbere udushya no gushyigikira urwego rw’ubwikorezi rusanzwe rukorera mu Rwanda.

Muri aya masezerano, Yango Group na RDB bazakorana mu korohereza ishoramari, kuganira ku mabwiriza n’amategeko agenga uru rwego ndetse no kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mijyi bukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Yango Group, Adeniyi Adebayo, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igihugu gifite ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga buri gutera imbere.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu gifite ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga buri gukura kandi kigaragaza ubushake mu kwakira serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga. 

Yakomeje avuga ati "Binyuze muri ubu bufatanye, twiteguye kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye no kurushaho gusobanukirwa uburyo urwego rw’ubwikorezi rw’u Rwanda rukora.”

Yango Group isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi, itanga serivisi zirimo ubwikorezi, gutwara ibicuruzwa, imyidagaduro n’izindi serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Icyakora, iki kigo cyatangaje ko gutangiza ibikorwa byacyo mu Rwanda bizashingira ku kubanza kubona uburenganzira, impushya ndetse no kubahiriza amategeko yose agenwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Yango Group na RDB byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bwikorezi

May 15, 2026 - 22:32
May 15, 2026 - 22:42