Kwangiza ibidukikije hashakwa inkwi n'amakara bigiye gushyirwaho akadomo
Minisiteri y'Ibidukikije yatangaje ko hagiye kujyaho uburyo umuturage azajya agura Gaz ku bilo bitewe n'ubushobozi bwa buri muntu aho kugura icupa ryose, uyu mushinga ku ikubitiro ukaba ugiye kugeragezwa mu ngo ibihumbi 50.
Ibi byatangajwe na, Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine aho yaganiraga n'Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore kuri uyu wa 10 Werurwe 2025.
Aha akaba yavuze ko iyangizwa ry'Ibidukikije rikomeje kwiyongera, ahani hakaba hakomeje ubwiyongere bw'itemwa ry'ibiti hashakwa inkwi ndetse n'amakara.
Ni muri urwo rwego Minisiteri yamaze kwiga umushinga wo korohereza Abanyarwanda kugura Gaze ya make bitewe n'ubushobozi bwa buri muturage, aho kugura icupa ryose akazajya agura ku kiro kimwe.
Mu biganiro aba Badepite bagiranye na Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Ubutaka kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024, Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine yagaragaje ko Leta y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa bari gushaka umuti w'iyangizwa ry'ibidukikije ku buryo buri muturage yabasha kwigurira Gaze bigendanye n'urwego rwe.
Yakomeje agir ati “Tugiye gukora igerageza ku ngo ibihumbi 50 mu bice bitandukanye by’igihugu harimo n’Umujyi wa Kigali nibikunda tuzabyagura tugere no mu ngo nyinshi turebe ko byagira icyo bifasha.”
Yakomeje avuga ko urebye Gaze ubwayo idahenda, ahubwo ibikorwa remezo bigendana ari byo bikiri bike.


Kinyarwanda
English
Swahili









