issa
Israel yagabye ibitero ku bigo bya Hezbollah muri Liban

Dec 26, 2025 - 16:55
 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, Igisirikare cya Israel (IDF) cyagabye ibitero bikomeye ku bigo byinshi by’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ukorera muri Liban, mu rwego rwo kuburizamo ibikorwa byawo byibasira Israel.

Nk’uko IDF yabitangaje, mu bigo byibasiwe harimo ikigo cy’imyitozo cy’umutwe udasanzwe wa Hezbollah uzwi nka Radwan, cyakoreshwaga mu gutegura ibitero ku basirikare ba Israel ndetse no ku basivili. IDF yavuze ko iki kigo cyari igice cy’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe.

Igisirikare cya Israel cyongeyeho ko cyanarashe ku bubiko bw’intwaro bwa Hezbollah, ndetse no ku bindi bikorwaremezo bya gisirikare by’uyu mutwe, byifashishwaga mu gutera no gutegura ibitero bitandukanye. IDF yagaragaje ko ibi bikorwa bya Hezbollah n’imyitozo y’abarwanyi bayo byarenze ku bwumvikane buri hagati ya Israel na Liban, bityo bigahungabanya umutekano w’akarere.

Ibi bitero bya Israel bibaye nyuma y’ikindi gitero cyagabwe ku wa 25 Ukuboza, aho ingabo za Israel zagabye igitero cyihariye ku muyobozi mukuru mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran uzwi nka Quds, Hussein Mahmoud Marshadad al-Jawhari, ubwo yari ari muri Liban.

IDF yasobanuye ko Marshadad yari umuntu w’ingenzi muri uwo mutwe wa Quds, aho yari ashinzwe kuyobora no gukurikirana ibikorwa byiswe iby’iterabwoba byibasira Israel, byakorwaga binyuze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.

Ibi bikorwa bikomeje kongera umwuka mubi hagati ya Israel, Hezbollah n’abafatanyabikorwa bayo, mu gihe impungenge z’umutekano zikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati.