issa
Centrafrique: Maj.Gen Nyakarundi yagejeje ubutumwa yahawe na Perezida Kagame ku basirikare bari mu butumwa bw’amahoro

Mar 6, 2025 - 09:40
 0

Kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Werurwe 2025, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Major.General Vicent Nyakarundi  n’itsinda bari kumwe,basuye ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye- MINUSCA ziri mu gace ka Bria muri Perefegitura ya Haute-Kotto iherereye mu Burasirazuba bw’ihugu cya Repubulika ya Centrafrique.

Ubwo yasuraga aba  abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa muri iki Gihugu, yabagejejeho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF,yohereje ubutumwa  bubashimira ku bwo gukora kinyamwuga no kurangwa n’umuhate mu kuzuza inshingano zabo. Anashimira akazi kakozwe ku bufatanye bw’u Rwanda na UN ndetse no ku bufatanye bw’Ibihugu byombi muri CAR mu kugarura amahoro ndetse no mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

 U Rwanda na Centrafrique barishimira ubufatanye mu bya gisirikare harimo no guhugura abasirikare b'iki gihugu, muri gahunda yatangijwe na Centrafrique yo kubaka igisirikare gihamye. 

Perezida Paul Kagame, kandi mu butumwa yohereje  yanabasabye abasirikare b'u Rwanda gukomeza guhora biteguye no kuba maso igihe cyose bari mu nshingano zabo.