
Umutoza wa PSG yateye ubwoba Liverpool FC mbere y'umukino wo kwishyura
Umunya-Esipanye utoza ikipe ya Paris Germain, Luis Enrique, yatangaje amagambo atera ubwoba ikipe ya Liverpool FC.
Mu ijoro rya cyeye ryo ku wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025, ikipe ya Liverpool FC yatsinze PSG igitego 1-0 mu mukino ubanza wa UEFA Champions League.
Ni umukino utari woroshye kuko aya makipe yombi ni amwe mu yakomeye ku mugabane w'iburayi. Ikipe ya Paris Germain niyo iyoboye muri shampiyona y'ubufaransa naho ikipe ya Liverpool FC yo iyoboye muri shampiyona y'ubwongereza.
Uyu mukino wagoye cyane ikipe ya Liverpool FC bitewe ni uko yarushijwe cyanse ndetse yatewe amashoti menshi ariko ikipe ya PSG ikomeza kugorwa cyane n'umuzamu Alison Beckar, umunya-Brazil ufatira Liverpool FC.
Ikipe ya Liverpool byari bikwiye ko irushwa cyane kuko yari ku kibuga cya PSG mu bufaransa ndetse kandi iyi kipe ikaba izwiho gutambaza umupira ndetse ikanatsinda ibitego byinshi. Ikipe ya PSG gukomeza muri 1/4 yakuyemo Brest iyitsinze ibitego 10 mu mikino 2.
Umutoza wa Liverpool FC, Arne Slot, yaje muri uyu mukino ubona ko yemeye icyaha akatakwa mu buryo bukomeye ariko agakina umukino wo gushaka igitego mu mahirwe abonye. Mu gice cya kabiri Liverpool FC yabonyemo igitego, ryari ishoti rya 2 yateye ndetse hahita habonekamo iki gitego.
Umutoza wa PSG, Luis Enrique, nyuma yo kubona ko atsinzwe yatangaje ko bazakora ibishoboka byose bagasezerera ikipe ya Liverpool FC ndetse bakabikorera mu Bwongereza kuri sitade ya Liverpool FC.
Yagize ati " Munyizere, tuzasezerera ikipe ya Liverpool FC mu cyumweru gitaha kuri Anfield (Sitade ya Liverpool FC). Muzibuke ibi."
Umukino wo kwishyura wa Liverpool FC na PSG uteganyijwe kuba mu cyunweru gitaha ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025. Ikipe ya Liverpool FC niyo ifite amahirwe menshi kugeza ubu kuko yatsinze umukino ubanza ndetse uwo kwishyura uzabera mu Bwongereza kuri sitade yayo.