Akavuyo n’urugomo byatumye umukino uhagarara, ikipe imwe isiga Bisi itaha n'amaguru
Muri Derby ya Lubumbashi hagati ya TP Mazembe na FC Saint-Éloi Lupopo yabonetsemo akavuyo n’urugomo bituma abantu benshi bakomereka ndetse uhagarikwa utarangiye.
Ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026 kuri Sitade ya TP Mazembe mu irushanwa rya Linafoot Ligue 1 yahindutse akavuyo n’urugomo rukomeye. Icyagombaga kuba ibirori bikomeye by’umupira w’amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyarangiye gihindutse imvururu, aho abafana bateraga ibintu mu kibuga, imyanya yo kwicaraho yangiritse, ndetse abantu benshi barakomereka, bituma abayobozi bahagarika umukino burundu.
Kuva ku munota wa mbere, umwuka muri stade wari mubi cyane, abafana b’impande zombi bari baje ari benshi gushyigikira amakipe yabo muri uyu mukino w’itsinda A wa shampiyona ya Congo ariko bidatinze, ibyishimo byahise bihinduka akavuyo.
Nk’uko byagaragaye mu mashusho yakwirakwiye, ibintu byaterwaga mu kibuga bivuye mu bafana bari mu myanya yo kwicaraho. Amacupa y’amazi, ibindi bikoresho bitandukanye ndetse n’intebe zakuwe mu myanya yazo byajugunywaga mu kibuga. Ibi byakomeje gukaza umurego aho bamwe mu bafana batangiye kumena intebe za sitade, bituma hangirika byinshi.
Mu kavuyo kavutse, igice cy’imyanya y’abafana cyangiritse cyane, kandi abantu benshi barakomereka bitewe no guterwa n’ibintu cyangwa gusunikana kw’abafana bashakaga guhunga.
Ibintu byaje gukomera kurushaho ubwo abafana bamwe binjiraga mu kibuga, bituma umukino udakomeza. Umusifuzi n’abamwungirije bahise bahungishwa bajyanwa mu rwambariro, barinzwe.
Polisi yahise itabara ishaka kugarura ituze, bivugwa ko yakoresheje imyuka iryana mu maso kugira ngo itatanye amatsinda y’abafana bari bateje imvururu.
Muri uwo mwuka mubi w’umutekano mucye, abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi nabo basabwe gusubira mu rwambariro, bituma umukino uhagarara burundu.
Ku ruhande rwa FC Saint-Éloi Lupopo, ibintu byari biteye impungenge cyane. Amakuru avuga ko abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’iyi kipe bahise bava aho byihuse kugira ngo barinde umutekano wabo.
Bivugwa ko bisi y’iyi kipe yasigaye iparitse hanze ya stade nta muntu urimo, kuko bamwe bahisemo guhunga bakoresheje ubundi buryo ubwo ibintu byari bimaze gufata indi ntera.
Ibi byabaye byongeye kwangiza isura y’umupira w’amaguru wa Congo, kuko derby ihuza TP Mazembe na FC Saint-Éloi Lupopo isanzwe ifatwa nk’umukino ukomeye kandi w’icyubahiro muri iki gihugu.
Linafoot biteganyijwe ko izatangiza iperereza kugira ngo hamenyekane abateje imvururu n’ibihano bishobora gufatwa. Nanone hashobora gushyirwaho ingamba zikomeye z’umutekano kugira ngo ibi bitazongera kubaho mu mikino iri imbere.
Saint Eloi Lupopo abakinnyi batinye kugenda muri Bisi bajemo


Kinyarwanda
English
Swahili









