Rayon Sports yasize abakinnyi batanu barimo batatu babanje mu kibuga ku mukino ubanza na Singda Black Stars
Mu bakinnyi Rayon Sports ihagurukanye ku kibuga cy'indege i Kanombe, ntabwo harimo abakinnyi batanu barimo Rushema Chris.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, nibwo Rayon Sports yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga i Kanombe berekeza mu gihugu cya Tanzania ahazabera umukino wo kwishyura.
Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yabyutse itangaza abakinnyi ndetse n'abandi ihagurukanye hano mu Rwanda. Abantu 50, nibo Rayon Sports yatangaje ko yari igiye guhagurukana hano mu Rwanda ariko siko byagenze kuko hari abakinnyi ndetse n'abakozi basigaye.
Mu basigaye harimo Mugisha Yves wari umuzamu wa Kabiri wa Rayon Sports, Nshimiyimana Fabrice, Rushema Chris, Rivardo ndetse na Habimana Yves ugomba kwatakira Rayon Sports muri uyu mukino wo kwishyura kuko Ndikumana Asman yavunitse.
Ntabwo ari aba gusa kuko n'uwushinzwe kumasa abakinnyi ba Rayon Sports nawe yasigaye.
Amakuru UKWELITIMES twamenye nuko aba bakinnyi basigaye, basanze Passport zabo zituzuye. Byemejwe ko aba bakinnyi ndetse n'abandi bakozi bamaze kubona izi Passport zimeze neza ariko kuzibona aka kanya byagoranye kubera Shampiyona y'isi y'Amagare yatumye hari imihanda ifungwa. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane ari bwo nabo baragenda.
Rayon Sports irakina na Singda Black Stars kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, kuri KMC Stadium mu gihugu cya Tanzania.


Kinyarwanda
English
Swahili









