Shema Fabrice yatangaje ikigiye gukorwa nyuma yo kunyagirwa na Afurika y'Epfo
Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko ikintu cya mbere kigiye gukorwa ari ugutegura abana bakiri bato.
Ku munsi w'ejo hashize tariki 15 Ukwakira 2025, ahagana saa Mbili n'igice z'ijoro, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe ikubutse muri Afurika y'epfo gukina umukino usoza iyo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha wa 2026.
Ni umukino wari ubabaje cyane ku bakunzi, abayobozi, abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ukurikije imikinire, imyitwarire yagaragaye muri uyu mukino kuko u Rwanda rwatsinzwe ibitego 3-0 rukina nabi biteye agahinda.
Ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yageraga hano mu Rwanda, Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko ikintu cya mbere kigiye gushyirwamo imbaraga ari ugutegura abakinnyi bakiri bato bazifashishwa mu bihe biri imbere.
Yagize ati " Icya mbere, tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu bana mu byiciro byose, aho tuzafata 50 beza tukazamura urwego rwabo ndetse n’amabwiriza twashyizeho, mu mwaka utaha buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere izaba ifite abana batatu batarengeje imyaka 20."
Uyu muyobozi yagarutse kandi ku myitwarire y'umutoza Adel Amrouche abanyarwanda benshi basabira kwirukanwa nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi rw'imitoreze, yemeza ko ibyo atari ibintu byo guhubukira ahubwo bagomba kwitonda.
Yagize ati " Umutoza afite amasezerano, ntabwo apfa kwirukanwa. Ugomba kwitondera amasezerano ye, ariko ibishoboka birakorwa."
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yasoje mu itsinda C iri ku mwanya wa Gatanu n'amanota 11 ariko ikaba yaramaze igihe kinini ku mwanya wa mbere nubwo byaje kwicurika mu minsi ya nyuma kubera gutakaza imikino igiye itandukanye.
FERWAFA igiye Gushyira imbaraga mu bakinnyi bato


Kinyarwanda
English
Swahili









