Icyo umutoza wa Kaizer Chiefs avuga kuri Ntwari Fiacre wamusuzuguye akanga gusimbuzwa
Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’epfo, Ntwari Fiacre, yanze gusimbuzwa mu mukino iyi kipe ye yakinnye na Stellenbosch FC isezererwa kuri Penalite 5-4.
Ku cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, nibwo Kaizer Chiefs ikinamo Ntwari Fiacre yakinnye na Stellenbosch FC mu mukino wa 1/16 w’igikombe cya Carling Knockout Cup.
Ni umukino utari woroshye ariko wagaragayemo umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Ntwari Fiacre wari umaze igihe nta mwanya wo gukina ahabwa.
Ntwari Fiacre muri uyu mukino yitwaye neza kuko warangiye nta gitego atsinzwe mu ma shoti 8 yatewe na Stellenbosch FC, abiri akayakuramo andi 6 akajya hanze y’izamu.
Uyu muzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ntabwo yigeze yishimirwa n’abakunzi benshi ba Kaizer Chiefs, kuko muri uyu mukino yarasimbujwe yanga kuva mu kibuga.
Ntwari Fiacre ubwo umukino wari ugiye kurangira ikipe zombi zirimo kunganya 0-0, Umutoza wa Kaizer Chiefs w’umusigire, Cedric Kaze yaje ku musimbuza arabyanga mu gihe hari hagiye guterwa Penalite.
Ntwari Fiacre muri izi Penalite zatewe yakuyemo imwe ariko abakinnyi bagenzi be baramutenguha kuko abakinnyi 2 bahise bazihusha birangira ikipe isezerewe muri Carling Knockout Cup.
Nyuma y’uyu mukino, uyu mutoza wa Kaizer Chiefs, Kaze Cedric yagarutse ku myitwarire ya Ntwari Fiacre avuga ko uyu muzamu yanze gusohoka kuko yamubwiye ko afite icyizere cyo kuza kwitwara neza muri izi Penalite.
Yagize ati “Yego, ndabizi. Ni ikintu twari twateguye mu myitozo, kandi uzi ko ibintu nk’ibyo bishobora kubaho. Yambwiye ko yumva afite icyizere cyo gukomeza, turamureka. Byaturutse ku mugambi mwiza. Gusa uburyo byakozwemo bushobora kuba butari bwo nkuko byari bikwiye, ariko ni ibintu tuzaganiraho mu ikipe imbere."
Cedric Kaze mbere y’umukino yatangaje ko guhitamo gukoresha Ntwari Fiacre byatewe nuko amaze iminsi yitwara neza ndetse mu masezerano akaba yari yarahawe gukina iyi mikino.
Yagize ati “Oya, ni ibintu twemeranyije kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ko Fiacre azakina mu irushanwa rya Carling Knockout Cup.”
Uyu mutoza yakomeje agira ati “Yari amaze igihe akora imyitozo neza cyane, kandi yakinnye neza mu ikipe y’igihugu cye (Rwanda). Ni umukinnyi ikipe ikunda cyane (Kaizer Chiefs), kandi tubona uko yitwara buri munsi mu myitozo. Ni ngombwa kumuhereza amahirwe yo kwerekana ibyo ashoboye.”
Ntwari Fiacre arimo kwitegura kuza hano mu Rwanda kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino ibiri irimo uwo izakina na Benin na Afurika y’epfo. Biteganyijwe ko aragera hano mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 6 Ukwakira 2025.
Ntwari Fiacre yakinnye umukino Kaizer Chiefs yasezerewemo na Stellenbosch
Ntwari Fiacre yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi


Kinyarwanda
English
Swahili









