issa
Bwa mbere mu mateka! Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa yeguye  nta n'umunsi umwe amaze ayoboye Guverinoma

Oct 6, 2025 - 10:51
 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere, amasaha atanagera kuri 24 nyuma yo gushyiraho guverinoma ye nshya, ni ibintu byatunguye benshi, bikaba byatumye guverinoma ye iba imwe mu zamaze igihe gito cyane mu mateka y’u Bufaransa.

Iyegura rya Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu ryemejwe n’itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Palais de l'Élysée aho ryavugaga ko icyemezo cya Lecornu kije mu gihe hari amakimbirane mu itorwa ry’abagize guverinoma ye, yari igizwe n’ihuriro ry’abanyepolitiki bo hagati (centristes) n’abagendera ku mahame ya cyera (conservateurs).

Ibi bibazo byiyongereyeho impungenge z’uko Lecornu, wari umaze igihe kitageze ku kwezi ku butegetsi, atazabasha gutambutsa ingengo y’imari y’igihugu mbere y’uko umwaka urangira.

Ibyo byatumye benshi bibaza ku bushobozi bwe bwo kuyobora mu gihe Perezida Emmanuel Macron yari yaramuhaye inshingano zo gusubiza icyizere mu baturage no kubaka ubumwe muri politiki y’igihugu.

Iyi guverinoma ye yeguye ku buryo butunguranye yatumye yandikwa mu mateka nk’imwe mu z’amaze igihe gito cyane mu Bufaransa.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku wa 9 Nzeri 2025 yari yagize Sébastien Lecornu Minisitiri w’Intebe mushya, amusimbuje François Bayrou watakarijwe icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko.

Lecornu, wo mu ishyaka Renaissance riri ku butegetsi, yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingabo kuva muri Gicurasi 2022 ubwo Perezida Macron yatangiraga manda ya kabiri ye.

Oct 6, 2025 - 11:20