Marco Rubio agiye gusimbura ku nshingano uwari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Trump
Perezida wa Amerika Donald Trump yasobanuye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ari we ugiye kuba umujyanama w’agateganyo mu by’umutekano.
Marco Rubio, agiye gusimbura kuri uyu mwanya, Mike Waltz wari umaze amezi atatu kuri izo nshingano kuko yagizwe umujyanama mu by’umutekano kuva tariki ya 20 Mutarama 2025 ubwo Trump yatangiraga manda ya kabiri.
Taliki ya 1 Gicurasi, Trump yatangaje ko Waltz agiye kuba Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, amushimira imirimo yakoreye igihugu kuva ubwo yari umusirikare mu ngabo zidasanzwe.
Ati “ Biranejeje kumenyesha ko nzagira Mike Waltz Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye. Kuva mu gihe yari umusirikare ku rugamba, mu Nteko n’igihe yari umujyanama wanjye mu by’umutekano, yakoranye umwete kugira ngo ashyire imbere inyungu z’igihugu.”
Marco Rubio, ni we uherutse kuyobora isinywa ry’inyandiko y’amahame azagenda ibigomba kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gikorwa cyabaye tariki 25 Mata, aho yari kumwe na bagenzi be, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC.
Marco Robio, niwe Donald Trump agiye kugira umujyanama we mu by'umutekano
Mike Waltz yasimbuwe na Marco Robio ku nshingano zo kuba umujyanama wihariye mu by'umutekano wa Trump


Kinyarwanda
English
Swahili









