Perezida Doumbouya uri mu Rwanda yakiranywe urugwiro
Perezida wa Guinée-Conakry,BrigadierGénéral Mamadi Doumbouya uri mu Rwanda kuva kuva taliki ya 1 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi, yakiranywe urugwiro.
Akigera mu Rwanda, yakiriwe n’umuryango w’Abanya-Guinée mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.
Muri ibi birori, aba baturage bari bari bafite ubutumwa bwanditse ku mipira no ku byapa, bumugaragariza ko bashyigikiye uburyo akomeje kuyobora igihugu cyabo.
Ambasade ya Guinée mu Rwanda yagize iti “Perezida wa Repubulika ya Guinée, Nyakubahwa Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro n’Abanya-Guinée baba mu Rwanda ubwo yari mu ruzinduko. Byari ibihe by’amarangamutima n’ishema kuri uyu muryango!”
Uyu mukuru w’Igihugu cya waGuinée-Conakry, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.
Ibihugu byombi, bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.


Kinyarwanda
English
Swahili









