Icyo Abarundi bavuga nyuma yo gukurirwaho VISA ya Amerika
Nyuma y'uko Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi, ishyize hanze itangazo rivuga ko Leta ya Washington ihagaritse by'agateganyo gutanga VISA ku baturage b'u Burundi, benshi mu baturage b'iki gihugu bakomeje kugaragaza ko batabyishimiye.
Abarundi bamwe babibonye nk’igihano gikabije, abandi babyakira nk’igisubizo cy’ubuyobozi budahana abakoze amanyaga kuri VISA bagiye bahabwa, ari nabyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko byatumye ahigarika kuzitanga by'agateganyo.
Uwitwa Laurent Nkeshimana ku mbuga nkoranyambaga ye yaragize ati "Uwishe amategeko ni we ukwiriye kubibazwa, kugira ngo abandi bajye muri Amerika bisanzuye."
Abandi barundi babifashe nk'agasuzuguro, basaba Leta yabo gufatira Abanyamerika icyemezo nk'icyo Amerika yafashe.
Uwitwa Isaac Mpawenimana, we yagize ati "Kuki ubutegetsi bw’u Burundi butagira icyo bukora kuri iyi myitwarire y’ubwirasi bwa Amerika ku bihugu byinshi bya Afurika?" Yongeye kandi gusaba ko n’u Burundi bwakumira Abanyamerika baba ku butaka bwabwo binyuranyije n’amategeko, yemeza ko bahari.
Honoré Nihorimbere we yagize ati "Niba ubujije Abarundi kwinjira muri Amerika, natwe tuzabuza abaturage bawe ( Abanyamerika) kwinjira mu Burundi."
Undi umwe mu batanze ibitekerezo byabo witwa Nkuye Zachy, we yavuze ko kwinjira muri Amerika atari igitangaza, ko u Burundi nabwo bushobora gufata icyemezo cyo kwihimura kuri Amerika.
U Burundi ni kimwe mu bihugu bigira abaturage benshi bakunze kujya gushakishiriza ubuzima mu bihugu by'amahanga, haba ibyo muri Afurika, u Burayi, Amerika n'ahandi ku Isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









