Minisitiri w'intebe yageze i Cotonou aho azahagararira Perezida Kagame mu irahira rya Wadagni
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Cotonou muri Benin aho azahagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu muhango wo kurahiza Perezida mushya wa Benin, Romuald Wadagni.
Dr. Justin Nsengimana yageze muri Benin kuri uyu wa 23 Gicurasi 2026, aho yitabiriye uyu muhango uteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, nyuma y’uko Wadagni atsindiye amatora ya Perezida yabaye muri Mata 2026 ku majwi arenga 94% y’abatoye.
Romuald Wadagni wabaye Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Benin kuva mu 2016, azasimbura Perezida Patrice Talon wari usoje manda ze ebyiri zemewe n’Itegeko Nshinga.
U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi no mu bufatanye bw’ubukungu, aho ibihugu byombi bikomeje gukorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari n’imiyoborere.

Kinyarwanda
English
Swahili








