Nyuma y’amezi abiri akubiswe, Perezida Macron yongeye gusuzugurwa
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Maccron yongeye gusuzugurirwa mu ruhame ubwo indege ye na Brigitte Macron yari igeze mu Bwongereza mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Perezida Macron asa nk’uzobereye ibijyanye n’inshyi z’umugore no gusuzugurirwa mu ruhame byongeye kuba ku wa 8 Nyakanga 2025 ubwo indege yari igeze ku kibuga kitwa Royal Air Force Northolt kiri i London mu Bwongereza.
Perezida Macron rero kuko ari we mushyitsi mukuru aba agomba gusohoka mbere kugirango amashusho afatwe neza anasuhuze abanyacyubahiro baje kumwakira. Icyakora kuri iyi nshuro ubanza yari yibagiwe inshyi yakubiswe muri Gicurasi 2025 ubwo bari I Hanoi muri Vietanm nabwo mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida Macron yamanutse mu ndege mbere yibagirwa kuza afashe agatoki ku kandi mucyeru we nako umugore dore ko afite imyaka 72 y’mavuko naho Macron akaba afite 47 y’amavuko. Imyaka yabo irimo ikinyuranyo cy’imyaka 25.
Macron reka azagere hasi yibuke ko yasize umunyantege nke inyuma, yahise asubiza amaso inyuma arambura ukuboko ku iburyo ategereza Brigitte ko aza akamufata akamufasha kumanuka ingazi z’indege.
Mucyecuru yaramwihoreye yikomereza kumanuka mu buryo bwe, afashe isakoshi mu kaboko k’iburyo noneho imoso igenda imufasha ibyuma by’indege kugeza ageza ku mugabo we. Igikorwa Macron yakoze iyo witegereje amashusho ubona ko cyamaze amasegonda atandatu noneho umugore we ageze hasi baramwenyura batangira gusuhuza abaje kubakira.
Igikomangoma William n’umugore we Kate Middleton baje kwakira Macron na Brigitte berekeza I Bwami aho bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Icyakora Perezida Macron yakunze kuvuga ko biriya bikorwa ari ikimenyetso cy’urukundo nubwo buri wese abifata uko ashaka.
Mu 1993 Emmanuel Macron w’imyaka 15 yahuye na Brigitte wari ufite imyaka 40 y’amavuko. Iyo ngimbi yahuriye n’uwo mugore mu kigo cy’amashuri giherereye mu majyaruguru y’Ubufaransa. Brigitte yari afite abana batatu kandi yigisha isomo rya Drama muri icyo kigo gishingiye ku myemerere ya Kiriziya Gaturika.
Ntabwo ababyeyi ba Macron bishimiye urwo rukundo kuko byabaye ngombwa ko bamwimurira mu rindi shuri ryari I Paris mu murwa mukuru, kure cyane ya rya shuri Brigitte yatangagaho amasomo.
Macron rero ntiyacitse intege kuko mu 2006 yaje gushakana na Brigitte icyo gihe wari ufite imyaka 54 undi afite 29. Brigitte yari yahanye gatanya n’uwo bashakanye mbere. Mu 2017 Macron yigeze kubwira ikinyamakuru ko iyo adashaka Brigitte yari kuzabaho ubuzima bwe bwose ababaye.
Perezida Macron yazamuye akaboko ko gufasha umugore we undi aramwihorera
Macron na Brigitte bari mu Bwongereza iminsi itatu y'uruzinduko
Amatama ya Macron yabaye nk'ingoma z'abaporo, akubitwa amanywa n'ijoro, aha bari i Hanoi muri Vietnam ubwo yarambikagwaho inshyi ebyiri mu matama


Kinyarwanda
English
Swahili









